Visi-Perezida na Minisitiri w’Intebe mu Burundi babonetse

Mu gihe Abarundi bategerezanyije amatsiko menshi kumenya Guverinoma izafatanya na Evariste Ndayishimiye uherutse kurahirira inshingano zo kuba umukuru w’igihugu cy’u Burundi, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 23 Kamena 2020, amatsiko yabo yagabanutseho bamenya bamwe mu bayobozi babo bakomeye bemejqwe ko bazafatanya na Perezida mushya.

Ni nyuma yuko Inteko Ishinga Amategeko y’u Burundi, Imitwe yombi iteranye kuri uyu wa Kabiri ikagezwaho izina rya Prosper Bazombanza watanzwe na Perezida Evariste Ndayishimiye kugira ngo azabe Visi-Perezida wa Repubulika, ndetse ikamwemeza, iki gihugu kandi cyamaze no kubona Minisitiri w’Intebe akaba ari, CPG Alain Guillaume Bunyoni na we wemejwe n’iyi Nteko.

Prosper Bazombanza akomoka mu Ntara ya Muramvya, yari asanzwe ari Visi-Perezida w’u Burundi.

Uyu mwanya yawugezeho asimbuye Col. Bernard Busokoza weguye muri 2017.

Byatangajwe ko amatora y’Abadepite n’Abasenateri mu Burundi azatangira taliki 20, Nyakanga, 2020.

Amatora y’abayobozi b’Inzego z’ibanze yo azatangira taliki 24 Kanama, 2020.

Bazombanza azakorana na Gen. Major Evariste Ndayishimiye uherutse kurahirira kuyobora u Burundi muri manda y’imyaka irindwi iri imbere, hari nyuma y’uko atsinze amatora n’amajwi 68% ahigitse abo bari bahanganye.

Evariste Ndayishimiye na we yasimbuye Pierre Nkurunziza wapfuye mu buryo bwatunguye benshi, bikavugwa ko yazize indwara y’umutima, ibyo benshi bakomeje gukemanga dore ko hari aberuye bakavuga ko yazize icyorezo cya COVID-19.

Undi Muyobozi Mukuru iriya Nteko y’u Burundi yemeje, ni Minisitiri w’Intebe, uwatanzwe Komiseri Mukuru wa Polisi (CPG), Alain Guillaume Bunyoni.


Prosper Bazombanza yemejwe n’Inteko nka Visi Perezida w’u Burundi


CPG Alain Guillaume Bunyoni wemejwe ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe

Ishyaka rya DALFA-UMURINZI rya Ingabire Victoire ngo ryiteguye gukora ibishoboka byose, ngo rizanahatana mu matora ya Perezida ari imbere, n’ibindi byinshi tutavuze urabyiyumvira muri iyi Video utapfa gusanga ahandi umuvugizi w’iri shyaka abisobanura neza:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Munyaneza Benjamin Kuya 24-06-2020

Twabasabaga,kujya mukora itohoza neza no kuba abanyamwuga, Prosper Bazombanza,ntabwo yari visi-perezida ubu,usibye ko yigeze kuba we,agatakarizwa icyizere,ubu uwaruriho yitwa Gaston Sindimwo,nawe bava mu ishyaka rimwe rya Uprona.