Vincent Lurquin ahishuye  ibyo yakorewe na Polisi ari i Kigali  anahakana ibyo u Rwanda rumushinja

Umunyamategeko wunganira Paul Rusesabagina, uregwa ibyaha by’iterabwoba, aravuga ko yirukanwe mu gihugu ku mpamvu z’icyo yise "urwitwazo rushekeje cyane".

Maître Vincent Lurquin, w’ubwenegihugu bw’Ububiligi, yakuwe mu Rwanda ku ngufu za polisi ku wa gatandatu, ashinjwa gukorera mu gihugu nta burenganzira bwo gukora afite.

Urwego rw’abinjira n’abasohoka mu Rwanda ruvuga ko uyu munyamategeko yari afite uruhushya rwemerera abantu kwinjira mu kindi gihugu, bita ’visa’ mu ndimi z’amahanga, rwo gusura gusa.

Ariko we, nkuko bivugwa n’ubutegetsi, yabirenzeho ajya mu rukiko yambaye n’umwambaro uranga abanyamategeko, bita ’toge’ mu Gifaransa

Ariko Lurquin we arabihakana, akavuga ko atagiye mu rukiko agamije kuburana, kandi ko ngo anabifitiye gihamya.

BBC Gahuzamiryango yavuganye na Bwana Lurquin,avuga ko nta tegeko yishe ndetse ngo ibyo aregwa ari ibirego bisekeje.

Ati "Ku ruhande rumwe ni dosiye y’u Rwanda ku rundi ni dosiye y’Ububiligi mfitemo uruhare.Nagiye kumureba m’Ukwakira sinabasha kumubona ahubwo bahitamo kunyirukana bashingiye ku bintu bitari byo.Rwose n’Uburenganzira bwa Bwana Rusesabagina bwo kunganirwa bwirukanwe.

Uyu mugabo yavuze ko bisekeje kuba yarashinjwe ko yagiye mu rukiko kunganira Rusesabagina atabyemerewe.

Ati “Igihe nazaga nababwiye uwo ndiwe ko nje kureba Bwana Rusesabagina,ko nzajya muri gereza mu rwego rw’akazi kanjye nk’umwunganizi mu mategeko.Nabasabye kwishyura amafaranga ya Visa barambwira ngo niba utazarenza amezi 3 ntabwo ari ngombwa.

Kubera ko nari maze iminsi njya mu Rwanda,ibijyanye na VISA byanyuraga mu nzira zimwe.Ku bijyanye n’uko nagiye mu rukiko rw’ikirenga,ntabwo nagiyeyo nk’umwunganizi mu mategeko.Najyanye na Gatera Gashabana,umunyarwanda wemerewe kunganira Rusesabagina.Rero ngo iyo ugiye imbere y’urukiko rw’ikirenga icyubahiro ku bacamanza gisaba ko iyo uri umwunganizi mu mategeko uba ugomba kwambara umwenda w’abunganizi,rwose nta ruhare nabigizemo kandi mfite gihamya cyasinyweho n’abacamanza 3 bo mu rukiko rw’ikirenga ko umwunganizi wa Rusesabagina wari imbere y’inteko ari umwe.

Njye nari muri rubanda ariko y’abantu bake kuko twari abantu 3.Nta kosa nakoze kubera ko amategeko avuga ko iyo ugiye mu rukiko nk’umwavoka utajyana imyenda yo kwirukankana ahubwo ushyiramo umwenda w’abunganizi….Ikibabaje nuko ntabonye Rusesabagina.Nta tegeko nishe kuko iyo mbikora nari kwemeranya na leta...."

Yongeraho ko ngo yahagaritswe na polisi mu gihe cy’amasaha 12, agahatwa ibibazo mu gihe cy’amasaha atandatu kandi atemerewe kuba ari kumwe n’umunyamategeko we umwunganira.

BBC Gahuzamiryango dukesha iyi nkuru iracyashakisha ibivugwa n’uruhande rw’u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kumwirukana mu gihugu ku ngufu, ariko na n’ubu ntabwo irashobora kubabona.
Reba video utasanga ahandi


Mu masaha ya saa kumi n’imwe z’umugoroba ku wa Gatandatu tariki 21 Kanama 2021 nibwo Vincent Lurquin aherekejwe n’abapolisi yakuwe ku rwego rw’ibiro by’abinjira n’abasohoka ajyanwa ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kigali i Kanombe.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Sigaho Kuya 24-08-2021

Ngiyo singapool ya Africa nyamara u Rwanda ruragenda ruta Ibaba
Hari niguhe ruzatema igiti twugamyemo