Victoire ntiyumva uburyo Leta ishora imali mu bidafitiye akamaro abaturage-Video

Umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu Rwanda akaba n’umuyobozi w’ishyaka rya DALFA-Umurinzi ritaremerwa n’amategeko mu Rwanda, Madamu Umuhoza Ingabire Victoire ntuyumva uburyo Leta y’u Rwanda ishora amafaranga mu bintu usanga bidafitiye akamaro abaturage by’umwihariko nko muri iki gihe cyo guhangana n’iicyorezo cya COVID-19 aho Leta yihutiye kugura Robo kimwe na Drone zaguzwe ubu bitari gufasha abaturage mu kwirinda no guhangana n’iki cyorezo cyugarije igihugu n’isi yose.

Mu kiganiro kirambuye yagiranye n’UMUBAVU, Victoire yibaza niba ngo Robo Leta yaguze umuturage azayitunga iwe mu rugo, akavuga ko bidakwiye ko amafaranga ashorwa mu bidakwiriye ndetse bidafitiye akamaro abaturage.

Ati "Leta aho kugura Robo, Leta itange amafaranga abantu bagure udupfukamunwa".

Akomeza yibaza icyo Robo izamarira umuturage, ati "None se ya Robo Leta yaguze azayitunga iwe mu rugo abe ariyo ajya ajya gukoresha?".

Uyu munyapolitiki ntiyumva uburyo imali ya Leta ishorwa mu bidafitiye inyungu abaturage, ati "Hari igihe bashora amafaranga ahantu hadakwiriye mu gihe kitari ngombwa bitari na ngombwa, ugasanga bashoye amafaranga mu bintu bidafitiye inyungu abaturage".

Akomeza ati "Bashoye amafaranga mu kugura za Drone na za Robo, uyu munsi basanze icyorezo kirimo gikara baravuga bati ’noneho tugiye kwifashisha n’abajyanama b’ubuzima’ ".

Yagarutse ku barimu bo mu bigo byigenga ubu badafite epfo na ruguru kuko abenshi bamaze no guhagarikirwa amasezerano n’ibigo bigishamo, atanga inama y’icyo Leta yabikoraho.

Avuga ko amafaranga Leta yari yatanze ngo ibigo byigenga bifashe abarimu babyo, yagacunzwe na Minisiteri y’Imali ubwayo aho kuyashyira mu biganza by’ibigo by’imali.

Ikindi avuga ni ukuba ngo amafaranga yashyizwe mu mibereho myiza y’abaturage ari hasi cyane kimwe n’abo Leta igaragaza ko bazafashwa nkuko yanabigarutseho mu kindi kiganiro yagiranye n’UMUBAVU.

Avuga ko ingengo y’imali yo kuzamura imibereho myiza y’abaturage yakongerewe, ati "Nkavuga nti ’amafaranga nibayazane’, nibayazane tuyashyire mu bintu byihutirwa byo gufasha abaturage twongere Budget yo kuzamura imibereho myiza y’abaturage".

Yagarutse ku baturage baheruka gusenyerwa n’imvura/ibiza mu bice by’uburengerazuba kimwe no mu majyaruguru mbere ya COVID-19 kuri ubu batakivugwa, aba ngo bakaba bataranasizwe muri ngengo y’imali yewe batanagaragara no mu bazafashwa ku ngengo y’imari y’ayagenewe kuzahura ubukungu.

Yikije kuri ibi bijyanye no kuzahura ubukungu no kuzamura imibereho myiza y’abaturage abiva imuzi n’imuzingo ari ko anata nga inama z’uburyo byakorwa.

Yagarutse kandi ku ngingo yo gutanga ibitekerezo mu gihugu n’uburyo ihagaze n’ibindi byinshi uriyumvira muri iyi Video y’ikiganiro kirambuye yagiranye n’UMUBAVU utapfa gusanga ahandi:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo