Victoire avuze amagambo akomeye ku bantu bari hanze y’igihugu-Video

Ingabire Victoire, umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi mu Rwanda, asaba abanyarwanda bari hanze gutinyuka bagashiruka ubwoba bakagaruka mu gihugu cyabo kuko na bo ngo bafite uruhare ku gihugu cyabo.

Ibi Madamu Ingabire, ukuriye ishyaka DALFA-Umurinzi ritaremerwa n’amategeko mu Rwanda yabigarutseho mu kiganiro kirambuye yagiranye n’UMUBAVU aho yagize ati "Abanyarwanda bari hanze na bo hari ibyo bagomba gukora, gushiruka ubwoba bakaza mu gihugu cyabo, ntibihingemo ubwoba, bumve ko bafite uruhare mu gihugu cyabo".

Uyu munyapolitike avuga ko kubaka igihugu kigendera kuri demokarasi bitazanwa na Kalashnikov, ati "Kubaka igihugu kigendera ku mategeko, jye ntabwo nemera ko bizanwa na Kalashnikov, maze kuvuga ko demoakarasi ni ubutegetsi bw’abaturage, bushyirwaho n’abaturage kandi bugakorera abaturage".

Muri iki kiganiro Madamu Victoire yagarutse kuri byinshi binakubiyemo impanuro zisoza uyu mwaka wa 2020.

BYOSE URABYIYUMVIRA MURI IYI VIDEO Y’IKIGANIRO KIRAMBUYE UMUBAVU TWAGIRANYE NA MADAMU INGABIRE VICTOIRE:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo