Victoire ati

Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi iherutse gutangaza ingengo y’imari y’u Rwanda y’umwaka wa 2020/2021 n’uburyo izakoreshwa, Umuyobozi Mukuru w’Ishyaka Riharanira Iterambere n’Ubwisanzure Kuri Bose mu Rwanda, DALFA Umurinzi ritaremerwa gukorera ku butaka bw’u Rwanda, Madamu Victoire Ingabire Umuhoza, yatanzeho ibitekerezo bitandukanye by’umwihariko agaruka ku bigo bimwe byavuzwe ko bizahabwa akayabo mu kubizahura kubera Covid-19, kuri RwandAir iri mu bizahabwa amafaranga agaragaza ko hatakagombye kwitwaza icyorezo kuko ngo n’ubundi yahombye mbere.

Mu kwezi gushize, Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi yatangaje ko ingengo y’imari u Rwanda ruzakoresha mu mwaka wa 2020/2021 iziyongeraho miliyari 228.6 Frw, ni ukuvuga inyongera ya 7.5 % ugereranyije n’ingengo y’imari ya 2019/2020.

Ingengo y’imari izagera kuri miliyari 3245.7 Frw ivuye kuri 3017.1 Frw yakoreshejwe mu mwaka w’ingengo y’imari ushize.

Iyi ngengo y’imari yaje mu gihe u Rwanda n’Isi muri rusange bihanganye n’icyorezo cya Coronavirus, cyatumye bimwe mu bikorwa by’ubukungu n’iterambere bisubira inyuma.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Ndagijimana Uzziel, yavuze ko amafaranga menshi azakoreshwa mu ngengo y’imari isanzwe (ibikorwa bihora bigaruka) kuko angana na miliyari 1582.8 Frw (48%), azakoreshwa mu mishinga y’iterambere azagera kuri miliyari 1294.5 Frw (40%) naho Miliyari 306.5 Frw (9.4%) azakoreshwa mu bikorwa by’ishoramari rya Leta.

Muri ibyo bikorwa by’ishoramari rya Leta, byavuzwe ko harimo gushyigikira ibikorwa by’abikorera mu guhangana n’ingaruka z’icyorezo cya coronavirus, kwagura ibikorwa bya RwandAir, no kongerera ubushobozi Banki y’Igihugu Itsura Amajyambere (BRD).

Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi igaragaza ko Guverinoma izibanda cyane cyane ku ngamba zo kuzahura ubukungu, kubaka urwego rw’ubuzima rukomeye hibandwa kongera ibikorwa remezo, kongera umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, kongera imbaraga muri gahunda zo kuzamura imibereho myiza y’abaturage, kongera imirimo hihutishwa imishinga y’ibikorwa remezo n’ibindi.

Minisitiri Ndagijimana yavuze kandi ko kubera ingamba zafashwe mu kuzahura ubukungu, biteganyijwe ko ubukungu bw’u Rwanda mu mwaka wa 2021 buzazamuka ku gipimo cya 6.3 % na 8 % mu 2022.

Kuri ibi byose, Ingabire Victoire yagiranye ikiganiro n’UMUBAVU atanga ibitekerezo bye kuri iyi ngengo y’imari n’uburyo izakoreshwa.

Yavuze ko kimwe n’isi yose, n’u Rwanda ruzahura n’ingaruka za Covid-19 kuko imirimo imwe n’imwe yahagaze bigatuma ubuzima burushaho gukomera n’ubukungu bukazahara.

Yashimye gahunda ya Leta yo gushyiraho Ikigega cya Miliyari 100 Frw, nk’imwe mu ngamba izifashishwa mu kuzahura ubukungu bw’u Rwanda bwazahajwe na Covid-19 ariko akagaragaza ko hari ibyo bibagiwe.

Yikije cyane ku kayabo ka Miliyari 145 byavuzwe ko zigiye kongerwa muri Rwandair yashyizweho hagamijwe ko u Rwanda haba ahantu ba mukerarugendo bagenderera cyane, ati "Ariko iryo soko bashyizemo amafaranga menshi cyane n’uyu munsi bakaba bashaka kongera gushyiramo andi, iryo soko ryarahombye pe".

Akomeza ati "Mu masoko azazamuka vuba, Rwandair, amahoteli cyangwa ubukerarugendo (Tourism) ntabwo birimo", yagereranyije n’andi masosiyeti atwara abantu mu kirere nk’iyo mu Budage n’iyo mu Buholandi zashyizwemo akayabo k’amamiliyari bityo akibaza uburyo u Rwanda ruzahangana ku isoko ryo gutwara abagenzi mu ndenge.

Ibi abishingira ku kuba ubwo isoko ryo gutwara abantu mu kirere rizaba ryongeye gusubukura imirimo yabyo, hazaba harimo ipiganwa rikomeye u Rwanda rutashimaho .
Avuga ko iki aricyo cyatumye ibihugu bikomeye bishyira akayabo mu bigo byabyo bitwara abantu mu kirere kugira ngo amasosiyeti matoya nka Rwandair n’izindi zigaragaza intege nkeya, atazashimaho ubwo imirimo izaba isubukuwe bigaragara.

Mu ngengo y’imari ya 2020/2021 kandi, yashimye aho hari imiryango ibihumbi 35 izahabwa inguzanyo y’amafaranga ibihumbi 100 birenga kugira ngo bashobore kuzamura akazi kabo k’ubucuruzi basanzwe bakora.

Ku gitekerezo cye, Madamu Ingabire Victoire yavuze ko aho gushora Miliyari 145 muri Rwandair ngo itazabona umugenzi n’umwe ku isoko kuko rizaba ryihariwe na ya masosiyeti akomeye, ayo mafaranga yahabwa urubyiruko rukiteza imbere aho gukomeza gushyira igihugu mu myenda kandi izishyurwa n’urubyiruko.

Yagarutse kandi ku baturage basenyewe ubu bicaye bicira isazi mu jisho avuga ko amazu agaragara mu ngengo y’imari azubakwa, yakagombye kubaha akazi ayo mafaranga akajya abafasha.

Ati "Aho gushyira amafaranga muri Rwandair, nibayashore ahongaho". Avuga ko Rwandair yashorwamo amafaranga ari uko abaturage bamaze kugira aho bagera.

Mu ngengo y’imari kandi bavugamo ko Miliyoni imwe n’ibihumbi 900 bisaga ari abakenye cyane ndetse bagomba gufashwa na Leta, Victoire ati "Abo bantu ni benshi cyane ugereranyije n’ubukungu bw’igihugu, ariko Leta idashoye ayo mafaranga muri Rwandair ikayashora muri abo baturage, bazamuka".

Ku kuba mu ngengo y’imari kandi bivugwamo ko abana ibihumbi 21 ari bo bazafashwa kwiga, ati "Kandi nyamara nzi ko Politike ya Guverinoma ari ukugira ngo buri wese age mu ishuri".

Yibaza niba imiryango yatangajwe ko ikennye mu ngengo y’imari, ifite abana ibihumbi 21 gusa, ati "Leta yari ikwiye kongera ingengo y’imari mu burezi kugira ngo abo bana bige".

Avuga ko Leta aho gushora amafaranga ahantu hadahita habyara inyungu ngo zihite zigera ku baturage b’igihugu, yari ikwiye kuyashora mu burezi, mu buhinzi, mu kuzamura imyuga/imishinga iciriritse n’indi ifasha abaturage guhita bazamuka.

Avuga ko mu gihe ibindi bihugu bikihugiyeho, Leta y’u Rwanda na yo ikwiriywe guhugira ku kuzahura ubukungu bahereye hasi, ngo mu gihe ubukungu bwazaba bwongeye gusubira ku murongo bazage babona kongera gushora amafaranga mu mishinga migari.

Ati "Ikibuga cy’indege cya Bugesera barajya kucyubaka uyu munsi indege izagwaho izaba izanye inde se, azaba agiye he se? Ko ubu igihugu kiri kubwira abaturage kiti ’Ntimurenge imipaka mutatuzanira Coronavirus’".

"Ayo mafaranga ye kujya gusesagurwa muri ibyo bintu, nibabanze bazamure ubukungu bw’abaturage....rwa rubyiruko bavuga ngo bararuhangira imirimo, nibarushoremo amafaranga hanyuma tuzamure ubukungu bw’igihugu abantu bave mu bukene, abantu barakennye cyane rwose abayobozi b’igihugu cyacu ndabinginze nibabyemere abaturage barakennye pe".

Ingengo y’imari igiye gushorwa muri Rwandair ni nini cyane ugereranyije n’ijya mu mishinga iciriritse/mitoya

Mu kubyumva neza, Victoire yabisobanuye atya: Mu ngengo y’imari havugwamo ko imiryango ibihumbi 35 ari yo izahabwa inguzanyo ya Miliyari 4 kugira ngo ikomeza imirimo iciriritse yayo mu gihe miliyari 145 ariyo azashorwa muri Rwandair.

Aha yibajije niba imiryango 35 ariyo yonyine ikeneye iyo nguzanyo, bityo akabona aho gushora miliyari 145 muri Rwandair, ugashora na miliyari 4 gusa mu baturage nabwo mu miryango ibihumbi 35 kandi uvuga ko ufite abaturage miliyoni n’ibihumbi 900 barenga bakennye, ati "Ngaho mbwira niba iyo mibare ihuye".

Avuga ko kuba ufite abantu miliyoni n’ibihumbi 900 barenga bakennye kandi ugafata miliyari 145 zizashorwa mu mushinga utazakorwamo n’abantu nibura barenze 100 cyangwa 200, byumvikana bidasabye imibare myinshi.

Victoire avuga ko ushyize ku munzani ukareba ingengo y’imari izashorwa muri Rwandair n’icyo izagarura, nta gihari, ati "Iyaba gihari (kuko Rwandair yahombye na mbere ya Coronavirus), ntabwo Rwandair ihombye kubera Coronavirus, Rwandair na mbere yuko Coronavirus itera, yari irimo ihomba, kongera gushyiramo amafaranga navuga ko ari nko kuvomera mu rutete".

"Ahantu hari hasanzwe harimo hahomba ukongera gushyiramo amafaranga kandi noneho ugashyiramo amafaranga muri cya gihe noneho kinagaragara ko nta n’umugenzi izabona, nta mugenzi izajya gukura i Burayi".

Victoire ngo abona Rwandair yahindurwa iyo gutwara imizigo, igashaka uburyo izajya ivana imizigo mu gihugu kimwe iyijyana mu kindi gihugu nabwo mu byo mu karere u Rwandf ruherereyemo.

Icyo ashimangira ni uko Leta yashora amafaranga mu bantu bo hasi amafaranga yamara kongera kuboneka ikabona gukora ibindi birimo n’imishinga migari.

Muri iki kiganiro, Ingabire Victoire yagarutse kandi ku byagaragaye muri iyi ngengo y’imari bivugwa ko hazagurwa ibikoresho bikonjesha inyama abitangaho ibitekerezo bye n’ibindi.

Yanzuye iki kiganiro avuga ko ubukungu bw’igihugu budashobora kuzamuka mu gihe amafaranga menshi yashorwa mu bantu bakeya naho amakeya akaba ariyo ashorwa mu bantu benshi, ati "Nibacurukure imibare ahari benshi abe ariho bashyira menshi (amafaranga)".

Ati "Dushyire ingengo y’imari nyinshi mu buhinzi, mu bworozi kuko niho hari abanyarwanda benshi bakora".

Madamu Victoire kandi yagarutse kuri byinshi tutavuze muri iyi nkuru ahubwo uriyumvira muri iyi Video utapfa gusanga ahandi:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
rwanda Kuya 5-06-2020

iki kinyamakuru n’icya IVU,muzagisesengure mbere cyari icya fdu none cyabaye icya dalfa
neza neza