Victoire agomba gupfa cyangwa akicwa, ibaruwa yandikiwe Sena ya Amerika-Video

Mu gice cya Kabiri cy’ikiganiro Madame Victoire Ingabire Umuhoza, Umuyobozi Mukuru w’Ishyaka Riharanira Iterambere n’Ubwisanzure Kuri Bose mu Rwanda, DALFA Umurinzi ritaremerwa gukorera ku butaka bw’u Rwanda yagiranye n’UMUBAVU, hagarukwa ku Ibaruwa Innocent Justice yandikiye Sena ya Amerika.

Mu ibaruwa ye yo ku wa ku wa 18 Gicurasi 2020 yandikiye “Komisiyo ya Sena ishinzwe Afurika na Gahunda Mpuzamahanga z’Ubuzima", Pasiteri Innocent Justice uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika by’umwihariko muri Leta ya North Carolina, yagaragaje impungenge ku burenganzira bwa muntu mu Rwanda.

By’umwihariko yagarutse ku nyandiko zitandukanye zagiye zitambutswa mu bitangazamakuru bikorera ku butaka bw’u Rwanda bigaragaza ko Madamu Ingabire Victoire yakagombye gufungwa cyangwa ngo akicwa, ibi akaba ari byo Pasiteri yashingiyeho yandikira Sena ya Amerika agaragaza impungenge ku buzima bw’uyu mubyeyi ndetse n’uburenganzira bwa muntu mu Rwanda muri rusange.

Byose bikubiye muri iyi Video y’igice cya Kabiri cy’ikiganiro UMUBAVU wagiranye na Pasiteri Innocent Justice wandikiye Sena ya Amerika kimwe na Ingabire Victoire bagaruka kuri iyi ngingo:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo