Victoire abwije Abanyarwanda ukuri ku byakorwa ngo bagire imibereho myiza-Video

Nkuko ikinyamakuru UMUBAVU cyari cyabibasezeranyije, ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 15 Nzeri 2020, umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu Rwanda akanaba umuyobozi w’ishyaka rya DALFA Umurinzi ritaremerwa n’amategeko mu Rwanda, Madamu Ingabire Victoire yaganiriye birambuye atanga ibitekerezo bye nkuko abyemererwa n’amategeko avuga ibyakorwa bitandukanye kugira ngo imibereho y’Abanyarwanda irusheho kuba myiza.

Muri iki kiganiro cyabaye hifashishijwe ikoranabuhanga nka bumwe mu buryo buri kwifashishwa muri iki gihe isi ihanganye n’icyorezo cya COVID-19, Madamu Ingabire Victoire yatangiye avuga ko ibyo avuga atari ihame ahubwo ari ibitekerezo atanga bityo nk’abanyarwanda bikaba byagirwaho impaka zitari izo gucyocyorana ahubwo hagamijwe kurebera hamwe ibyagirira umumaro umuntu wese.

Ingabire Victoire yatangiye kandi avuga iby’ibanze umuturatge agomba kuba afite kugira ngo byitwe ko abayeho neza, muri byo yavuzemo nko kuba umuturage afite aho aba (inzu yujuje ibyangombwa/ifite ubwiherero n’aho gutekera), kuba afite ikimutunga n’umuryango we kandi ashobora gufungura nibura Kabiri ku munsi".

Yakomeje avuga ko kuvuga ko umuntu abayeho neza agomba kuba afite amazi meza, kuba ashobora kwivuza kimwe no kuvuza abo mu muryango we mu gihe barwaye, kuba ashobora kurihira amashuri abana be kugera kure hashoboka, kuba afite uburyo yinjiza amafaranga nk’uburyo bumufasha kugera kuri ibi byose by’ibanze kandi akaba ashobora no kwizigamira ku minsi mibi.

Kugira ngo umuturage abe abayeho neza kandi agomba kuba afite umutekano, Victoire ati "Umutekano simvuga amasasu cyangwe iki...ahubwo ni umutekano, ni umuntu kumva ko atuje mu mutima ari iwe yicaye yumva nta nkeke ariho imuhangayikishije, icyo ni cyo twakwita koko imibereho myiza".

Aha hibajijwe aho u Rwanda ruhagaze ku mibereho myiza y’abaturage. Victoire yavuze ko mbere y’icyorezo cya COVID-19, abaturage bari bafite uko bahengekerezaga bakabaho ariko ubu bikaba byarasubiye inyuma ku buryo bugaragara.

Icyakora uretse abo icyorezo cya COVID-19 cyasubije inyuma, Victoire yagarutse no ku basubijwe inyuma n’Ibiza kimwe n’abasenyewe amazu yabo badahawe ingurane nk’abo muri Kangondo ya I n’iya II hazwi cyane nka Bannyahe n’ubu ikibazo cyabo kidakemurwa ngo bongere kwiyubaka.

Mu bandi basubijwe inyuma n’icyorezo Victoire yagarutse ku Barimu by’umwihariko nk’abigishaga mu mashuri yigenga kuva mu kwezi kwa Gatatu batarahembwa kandi nta kindi bari bafite kibatungana n’imiryango yabo.

Mbere yo kugaruka ku byakorwa ngo umunyarwanda abeho neza, Victoire yakomoje ku cyerezo 2020 u Rwanda rari rwarihaye ruvuga ko umunyarwanda azaba yinjiza amadorari nibura 1240, ibi bikaba bitaragezweho neza nyamara hakongera gushyirwaho ibindi byerekezo, icyakora yashimye izi nzozi avuga ko ari nziza nubwo ikibazo ari ukuzishyira mu bikorwa.

Ati "Izo nzozi ni nziza pe ariko igisigaye ni ukuzihindura zikaba ukuri".

Victoire yavuze ko mu Rwanda hari ikibazo gikomeye cyane kidindiza iterambere cyo guta umwanya munini ku bintu bidafite umumaro, ibi bikabangamira igihe gutekereza ku bintu byubaka ndetse byubaka igihugu cyacu.

Aha yagarutse ku birirwa bahanganira ku mbuga nkoranyambaga, batukana, bitana abanzi nyamara ari abantu bakomeye mu gihugu, ibi ngo bigatuma umuntu yakwibaza aho igihugu kigana.

Yanagarutse ku binyamakuru byitwa ko bikomeye mu gihugu bikunze gusohora inkuru zitagize icyo zifasha abanyarwanda ahubwo zibasira abantu binabiba urwango mu bantu, akagaruka ku bantu n’ubu batarumva icyo kutavuga rumwe n’ubutegetsi bivuze muri Demokarasi.

Victoire yavuze ko abantu batatera imbere mu gihe imbaraga bazishyira mu kwangana kandi basangiye igihugu.

Muri iki kiganiro cyamaze amasaha abiri arenga, Victoire yatanze ibitekerezo bitandukanye ku byakorwa ngo abanyarwanda bagire imibereho myiza, yasubije ibibazo byari byinshi cyane byo mu nguni zose yabajijwe n’abari bakurikiye ikiganiro bari benshi.

Asubiza ibibazo byinshi yabajijwe, yagarutse kuri Politiki ye, ifatwa rya Paul Rusesabagina uri kuburanishwa mu nkiko, yagarutse ku bavuga ko yavuze ko FPR itihoreye, icyo yakora abaye Perezida w’u Rwanda n’ibindi byinshi tutavuze muri iyi nkuru.

IKIGANIRO KIRAMBUYE UMUBAVU WAGIRANYE NA MADAMU INGABIRE VICTOIRE HIBAZWA KU CYAKORWA NGO UMUNYARWANDA AGIRE IMIBEREHO MYIZA:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Alphonse Kuya 16-09-2020

Erega kutavuga rumwe na leta nibyo na PAUL KAGAME Avuga ngo ubudasa bw’ abanyarwanda niba byunvwaga neza IMANA IKURINDE

Semana Jean de Dieu Kuya 16-09-2020

Ese uyu mudamu aba mu Rwanda? njye ndabona afite ibitekerezo byiza , akwiriye kwegera ubuyobozi buriho akabatungira agatoki aho abona bitagenda neza. mbona. twese nk’abanyarwanda dukomeje gushira hamwe tugafatanya gukomeza gushakira umuti ibibazo biriho buhoro buhoro byazakemuka. Erega mwibuke aho twavuye!! kandi mwibukeko Ku isi nta paradizo ihari,isi yose ifite ibibazo burigihugu bitewe n’amateka yacyo .

Semana Jean de Dieu Kuya 16-09-2020

Ese uyu mudamu aba mu Rwanda? njye ndabona afite ibitekerezo byiza , akwiriye kwegera ubuyobozi buriho akabatungira agatoki aho abona bitagenda neza. mbona. twese nk’abanyarwanda dukomeje gushira hamwe tugafatanya gukomeza gushakira umuti ibibazo biriho buhoro buhoro byazakemuka. Erega mwibuke aho twavuye!! kandi mwibukeko Ku isi nta paradizo ihari,isi yose ifite ibibazo burigihugu bitewe n’amateka yacyo .