Victoire Ingabire yifatanyije n’abategura ’Umunsi Wera w’Umucyo’

Uyu munsi ku itariki ya 7/7/2019, Mme Victoire Ingabire Umuhoza, yifatanyije n’abategura umunsi WERA w’Umucyo, ishyirahamwe ritegura Ihuriro kandi rigaha amafunguro mu barwariye mu bitaro hirya no hino ariko badafite ababitaho, bakabafasha kwishyura ibitaro kubaje kwivuza badafite ubwisungane. Uyu munsi icyo gikorwa cyabereye ku bitaro bya Masaka ya Kanombe.

Abitabiriye uyu munsi bavuga ko iki gikorwa bagikora bagamije gufasha abarwayi batishoboye ndetse no kugaragaza ubwitange bwo gufasha abatishoboye batandukanye uyu munsi nimwe mu minsi abategura uyu munsi bafata nk’uwingenzi kuko ufite byinshi uvuze kuri bo.

Aba babyeyi bahawe amafunguro atandukanye arimo umuceri, amashaza isombe n’inyama ndetse n’igikoma n’imbuto.

Kuri uyu munsi Ingabire Victoire yari yaje kwifatanya naba tegura umunsi wera w’umucyo aho yavuze ko abafite ubushobozi bakwiye gufata umunsi bagasura abarwayi.

Yagize ati, " impamvu nuko nifuza gutanga umuganda wanjye bitari muri politike gusa ariko no mubikorwa birebana n’ubuzima busanzwe bw’umunyarwanda kandi mpamagarira ubishoboye wese kureba uko yajya agira umunsi wo gufasha abatishoboye. "
Umuyobozi w’abategura umunsi wera w’umucyo, Edward Mubaraka, yabwiye abanyamakuru ko bahisemo kugaburira aba babyeyi mu rwego rwo kugira ngo hatagira n’umwe muri bo wabyaye ku tariki ya 7z’ukwakarindwi ubura amafunguro.

Yagize ati “Iki ni gikorwa cy’urukundo twakoze, icyo kivuze ku babyeyi babyaye n’uko nta mubyeyi wishwe n’inzara cyangwa inyota yabyaye kuri iyi tariki ariko by’umwihariko tukaba dushaka ko ababyeyi bose nubwo baba atari abaha ku Bitaro bya Masaka, tuzajya tubageraho buri igihembwe”.

Yongeyeho ko ibi biri mu rwego rwo gukangurira n’abandi gukundana kugira ngo niba bafite umutima w’urukundo babashe gukora igikorwa nk’iki cyo gufasha abatishoboye.

Mubaraka avuga ko iki gikorwa kizajya gikorwa buri mwaka ndetse mu minsi iri imbere bazajya banagaburira imfungwa. Abategura umunsi wera w’umucyo bamaze igihe kingana n’umwaka batangiye bakaba bagamije kwigisha abanyarwanda imbaraga z’Imana y’i Rwanda.

JPEG - 42.2 kb
JPEG - 42.2 kb





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo