Victoire Ingabire yahawe igihembo cyo guharanira uburenganzira bwa muntu cyakirwa n’umwana we

Madamu Victoire Ingabire umunyapolitiki wo ku ruhande rutavuga rumwe n’ubutegetsi mu Rwanda yavuze ko atabashije kujya gufata igihembo mpuzamahanga cyo guharanira uburenganzira bwa muntu muri Espagne kuko ubwo burenganzira mu gihugu cye butubahirizwa.

Iki gihembo yagenewe gitangwa n’ishyirahamwe riharanira uburenganzira bwa muntu muri Espagne, umuhango wo gutanga ibi bihembo wabereye i Madrid mu ijoro ry’ejo ku wa Kane.

Ku rwego rw’igihugu iki gihembo cyahawe Jorge del Cura Antón impirimbanyi iharanira guca iyicarubozo muri Espagne kuva mu myaka 1990.

Cyahawe kandi umunyamakuru wo mu gace ka Valencia witwa Pascual Serrano kubera umuhate we mu kwandika inkuru zigendanye no guharanira no kubahiriza uburenganzira bwa muntu.

Ku rwego mpuzamahanga iki gihembo cyahawe Madamu Victoire Ingabire na Nora Morales de Cortiñas.

Madamu Morales ni umukecuru w’imyaka 89 wo muri Argentine, akaba impirimbanyi y’uburenganzira bw’abagore, abimukira, kurwanya kudahana no kurwanya ruswa.
Uyobora iri shyirahamwe yavuze ko Madamu Ingabire ari impirimbanyi ikomeye y’uburenganzira bwa muntu, ubwa Politiki n’ubwisanzure mu gihugu cye aho bitubahirizwa kandi bikomeye gukora ibi.

Mu ijambo yabwiye abari i Madrid akoresheje ’Live Video’ ari i Kigali, Madamu Ingabire yavuze ko mu Rwanda hakiri inzira ndende ngo igihugu kigere ku kubahiriza uburenganzira bwa muntu.

Yagize ati "Kuba ntabasha gusohoka mu gihugu ngo nze gufata icyo gihembo birasobanura ibyo mvuga, nyamara amasezerano mpuzamahanga y’uburenganzira bwa muntu yemerera umuntu wese kujya aho ashaka ku isi.

"Ingingo ya 16 y’Itegeko Nshinga ry’u Rwanda na yo ivuga ko umunyarwanda wese afite uburenganzira bwo kuva mu gihugu cye no kukigarukamo".

Ingabire Victoire mu mwaka ushize yahawe imbabazi na Perezida wa Repubulika atarangije igifungo yari yarakatiwe n’inkiko, mu byo ategetswe harimo kwitaba ubushinjacyaha buri kwezi.

Madamu Ingabire yavuze ko mu Rwanda ubwisanzure mu gutanga ibitekerezo butubahirizwa, ko ibi abo ku ruhande rutavuga rumwe n’ubutegetsi ari bo bishyura igiciro cyabyo.

Ati "Dufite abatavuga rumwe n’ubutegetsi baburiwe irengero, abishwe n’abari muri za Gereza.

"Amahame ya Demokarasi ntiyubahirizwa, kandi twemera ko iterambere rirambye ry’u Rwanda ridashoboka nta Demokarasi no kubaha uburenganzira bwa muntu".
Muri raporo y’ibipimo by’imiyoborere yitwa ‘Governance scorecard’ yo mu 2018, ubutegetsi bw’u Rwanda buvuga ko ‘igipimo cyo kubahiriza uburenganzira bwa muntu mu gihugu kiri kuri 87,61%’.

Igihembo Victoire Ingabire yahawe cyashyikirijwe abana be, umwe muri bo yavuze ijambo rishyigikira ibikorwa by’umubyeyi we.


Ingabire ageza ijambo rye ku bari i Madrid akoresheje ’Live Video’


Umukobwa wa Victoire Ingabire yavuze ijambo ryo gushyigikira ibikorwa by’umubyeyi we

Muri iyi Video byose Victoire yabikomojeho:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo