Victoire: Igihembo yahawe adahari, igiciro gihanitse cy’ibishyimbo, amakuru y’ishyaka rye-Video

Ukwezi kurashize Umuhoza Ingabire Victoire wari umuyobozi w’ishyaka rya FDU-Inkingi avuze ko arisezeyemo agashinga irindi shyaka rye rishya yise ishyaka riharanira iterambere n’ubwisanzure kuri bose (Development and Liberty For All), DALFA - Umurinzi.

Ubwo yashingaga irye shyaka, Madamu Ingabire yavuze ko yafashe icyemezo cyo gusezera muri FDU-Inkingi kuko atari agishoboye kwihanganira kuriyobora kandi bamwe mu bayobozi bafatanyaga batari imbere mu gihugu. Kuri we ngo ntiyari agishoboye kuyoborera ishyaka kuri Interineti.

Kuri iyi nshuro UMUBAVU twamusuye atuganirira kuri byinshi birimo uburyo ishyaka yashinze rihagaze, igihembo mpuzamahanga cyo guharanira uburenganzira bwa muntu yahawe adahari (muri Espagne) kikakikirwa n’umwana we, igiciro gihanitse cy’ibishyimbo n’ibindi.

Ku ishyaka DALFA-Umurinzi aheruka gushinga, Victoire uvuga ko amaze imyaka 19 muri Politiki yavuze ko ari ishyaka ryakiriwe neza n’abakunda amahoro, hari n’abamwandikiye bamubwira ko bifuza kuba abarwanashyaka ngo bitandukanye no muri FDU-Inkingi.

Yongeye gushimangira ko icyo yifuza ari ukubaka ishyaka ryubaka igihugu, risigasira ibyagezweho rigakosora ibitagenda neza mu bwubahane no mu bwumvikane hagamijwe gukomeza guteza imbere igihugu.

Ku byavuzwe ko kuva muri FDU-Inkingi yaba yarahungaga ibibazo byaho, yavuze ko atahunze ibibazo ngo kuko akiri mu rubuga ra Politiki yakiniragaho akiri muri FDU-Inkingi.

Ku bijyanye n’igiciro cy’ibishyimbo kimaze iminsi kivugisha benshi kubera uburyo cyatumbagiye, Victoire yavuze ko mu bacuruzi baganiriye na we yagiye ku isoko guhaha, bamubwiye ko ikibazo bafite ari ifungwa ry’imipaka ngo kuko hari abajyaga kubirangura i Bugande.

Yavuze ko atari ikibazo cy’ibishyimbo gusa kuko ibiryo byose by’umwihariko ibihingwa ngandurarugo ibiciro byabyo biri kuzamuka ku masoko, ngo ikibazo gihari akaba ari imibanire mibi hagati y’igihugu n’ibihugu by’abaturanyi bityo ngo ishyaka rye DALFA-Umurinzi rije kuba ijwi ry’abo baturage.

Uyu munyapolitiki ubimazemo imyaka irenga 19 yose, avuga ko atemera ko ibibazo biri mu gihugu byakemurwa no kumena amaraso y’abaturage bakavugiwe.

Ati "Ntabwo nemera ko ibibazo dufite mu gihugu cyacu bishobora kurangizwa no kumena amaraso, kuko iyo wamennye amaraso y’umuturage wagombaga kuvugira, wagombaga gufasha, ubwo se uba wakoze iki?, nta kibazo uba ukemuye".

Ku gihembo mpuzamahanga cyo guharanira uburenganzira bwa muntu yahawe, Victoire yavuze ko bigaragaza ko urugamba ariho rufite ishingiro, ati "Ariko ibyo ntabwo bimbuza kwishimira ko nahawe igihembo ndetse ibyo biranagaragaza ko urugamba ndiho rufite ishingiro".

Iki gihembo Victoire Ingabire yahawe adahari muri Espagne, cyashyikirijwe abana be, umwe muri bo yavuze ijambo rishyigikira ibikorwa by’umubyeyi we.

Byose urabyiyumvira muri iki kiganiro kirambuye UMUBAVU TV wagiranye na Victoire:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
emmanuel kubwinana Kuya 6-12-2019

Victoire ingabire tukurinyuma kandi wihangane cyane inzira watangiye iragoye cyane hahirwa uwihangana Imana igenda ikwereka yuko utaruhiye ubusa Igihembo wahawe nikikwereka ko waharaniye ukuri kandi ukuri kuzatsinda

emmanuel kubwinana Kuya 6-12-2019

Victoire ingabire tukurinyuma kandi wihangane cyane inzira watangiye iragoye cyane hahirwa uwihangana Imana igenda ikwereka yuko utaruhiye ubusa Igihembo wahawe nikikwereka ko waharaniye ukuri kandi ukuri kuzatsinda

emmanuel kubwinana Kuya 6-12-2019

Victoire ingabire tukurinyuma kandi wihangane cyane inzira watangiye iragoye cyane hahirwa uwihangana Imana igenda ikwereka yuko utaruhiye ubusa Igihembo wahawe nikikwereka ko waharaniye ukuri kandi ukuri kuzatsinda