Venant Rutunga ushinjwa ibyaha bya Jenoside  avuze amagambo akomeye mu rukiko, asabirwa  iminsi 30

Venant Rutunga uherutse kugeza mu Rwanda yoherejwe n’Ubuholandi, bwa mbere imbere y’urukiko i Kigali kuwa kane yavuze ko mu 1994 yatumijeho abajandarume (gendarmes) bo kurinda ikigo yayoboraga ariko bakishora mu bwicanyi.

Rutunga w’imyaka 72 mu gihe cya jenoside yari akuriye ikigo cya leta cy’ubushakashatsi mu buhinzi cyitwaga ISAR-Rubona, mu majyepfo y’u Rwanda.

Mu rukiko, hamwe n’umwunganizi we Sephonie Sebaziga, Rutunga yarezwe uruhare mu iyicwa rya bamwe mu bari abakozi ba ISAR n’Abatutsi bagera ku 1,000 bari bahungiye ku musozi Gacyera i Rubona.

Rutunga yahakanye ibyaha bitatu bya jenoside aregwa.

Umwunganira yavuze ko Rutunga afunze binyuranyije n’amategeko kuko afungiye kuri gereza ya Kigali i Mageragere kandi ari kuburana ku gufungwa no gufungurwa by’agateganyo.

Avuga ko itegeko risobanura ko nta muntu utangira kuburana ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo afungiye muri gereza.

Ubushinjacyaha bwavuze ko Rutunga acumbikiwe i Mageragere mu nzu zabugenewe za ’VIP’ ziri hafi ya gereza kandi zagenzuwe n’indorerezi mpuzamahanga mbere y’uko zemezwa nk’amacumbi.

Umushinjacyaha yavuze ibyo biteganywa mu masezerano bafitanye n’Ubuholandi, kandi nubwo ari i Mageragere atambaye imyenda y’imfungwa zo muri gereza.

Urukiko rwanze inzitizi zatanzwe n’uregwa kuri uko gufungwa, rutegeka ko akomeza akaburana n’ubushinjacyaha.

Ubushinjacyaha bwamureze ko yayoboraga inama zigirwagamo imigambi yo kwica Abatutsi, no gusaba uwari ’prefet’ wa Butare abajandarume bakoze ubwicanyi muri ISAR no hafi yayo.

Rutunga yireguye ko yiyambaje uwo mutegetsi akamuha abajandarume 10 bo "kubungabunga umutekano w’ikigo cya leta" yari akuriye.

Yavuze ariko ko yababajwe n’uburyo abo bajandarume bitwaye kuko baje gukora ubwicanyi ku bakozi ba ISAR n’abaturage, gusa ngo ibyo si we byabazwa kuko icyaha ari gatozi.

Ubushinjacyaha bwasabye ko afungwa iminsi 30 kugira ngo bukomeze iperereza kandi kumufunga bigafasha kutabangamira iperereza no kumurinda gutoroka.

Naho we n’umwunganira basaba ko arekurwa akaburana adafunze kuko atatoroka, kandi nta mpapuro z’inzira afite zamujyana mu mahanga.

Urukiko ruzatanga umwanzuro warwo tariki 17 z’uku kwezi.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Claude Kuya 14-08-2021

Ubuse ikintu gikomeye yavuze n iki? Aya makabyankuru ya title ameze nk amwe ya youtube atuma dushidikanya ku bunyamwuga bwanyu kandi abatesha agaciro. Muteye isoni!

Claude Kuya 14-08-2021

Ubuse ikintu gikomeye yavuze n iki? Aya makabyankuru ya title ameze nk amwe ya youtube atuma dushidikanya ku bunyamwuga bwanyu kandi abatesha agaciro. Muteye isoni!

Zx Kuya 12-08-2021

Umutwe w’inkuru mwawibeshyeho none c Niki gikomeye yavuze nkuwatumije abajandarume nyuma bakica abantu yakoze iki ngo bihagarare?