Uzatorerwa gutegeka u Burundi yaba azwi mbere y’amatora?

Ku wa Gatatu w’icyumweru gitaha ku tariki ya 20 Gicurasi 2020, mu gihugu cy’abaturanyi cy’u Burundi hategerejwe amatora karundura ya Perezida azasiga hamenyekanye ugomba gukomeza gutegeka u Burundi nyuma ya Petero Nkurunziza wemeye gutanga ubutegetsi mu mahoro.

Bisa nk’ibitangaje muri Afurika kubona uwari ku butegetsi yemera kubuha mugenzi we mu mahoro kabone nubwo baba baturuka mu ishyaka rimwe, ibi biheruka no kuba muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, RDC aho Kabila yabuhaye mugenzi we, Félix Tshisekedi mu mahoro nyuma yo gutsinda amatora.

Mu gihe Abarundi bitegura aya matora bikomatanyije no kwirinda icyorezo cya COVID-19, haravugwa byinshi. Hari abemeza ko ikidasanzwe ari uko babona undi mukandida utari uw’ishyaka riri ku butegetsi mu Burundi atsinze amatora nyamara Sylvestre Ntibantunganya wabaye Perezida w’u Burundi we avuga ko uzatsinda amatora atazwi.

Bwa mbere, umukuru w’igihugu cy’u Burundi wagiyeho biciye mu matora agiye kwemera kuva ku butegetsi abushyikirize undi na we uzaba watowe.

Mu kiganiro na BBC, Sylvestre Ntibantunganya wategetse u Burundi (1994 - 1996), avuga ko iyi ari intambwe iteye ishema u Burundi n’Abarundi.

Amatora y’ubu ataniye he n’ayabanje?

Bwana Ntibantunganya avuga ko aya matora y’umukuru w’igihugu atandukanye n’andi yabanje kuko ubu hari abakandida barindwi kandi bose kugeza ubu bavuga biteguye guhatana kugeza arangiye.

Ati "…mu 1993 nabwo twatoye umukuru w’igihugu…ariko hahiganwa abantu batatu gusa, ubu harahigwa barindwi kandi harimo uwigeze kuba umukuru w’igihugu, uwigeze kuba umukuru w’Inteko, harimo icyegera cya mbere cy’umukuru w’igihugu".

Bwana Ntibantunganya avuga ko ibi abona ari intambwe ikomeye nubwo bwose ikibazo kibirimo ari uko nta mugore uri mu bahatana.

Uzatorwa arazwi?

Mu bihugu byo muri aka karere ni inshuro nke amashyaka ari ku butegetsi yatsinzwe amatora y’umukuru w’igihugu.

Biheruka kuba muri RD Congo, naho mu Rwanda, Uganda na Tanzania ntibirabaho ko ishyaka riri ku butegetsi ritsindwa amatora y’umukuru w’igihugu, agahigama.

Kubera ayo mateka, mu matora nk’aya ategurwa muri ibi bihugu haba hitezwe intsinzi ikomeye y’ishyaka riri ku butegetsi.

Kubangamira no gutoteza abatavuga rumwe n’ishyaka riri ku butegetsi no kwiba amajwi byagiye bivugwa mu bihugu byose muri aka karere ku ntsinzi z’amashyaka ari ku butegetsi.

Hari ababona ko ari uko bizagenda no mu Burundi nubwo hari kuboneka guhatana gukomeye hagati y’umukandida, Jenerali Major Evariste Ndayishimiye wa CNDD-FDD na Agathon Rwasa wa CNL itavuga rumwe n’ubutegetsi.

Bwana Ntibantunganya we ashyigikiye umukandida Leonce Ngendakumana wa FRODEBU, avuga ko ababona ko uzatorwa azwi atazi icyo babiheraho.

Ati "Sinzi icyo baheraho ngo bavuge batyo, azwi gute kandi Abarundi ijambo ryabo batarashyikiriza? Ijambo ryabo barishyikiriza wa munsi afashe urupapuro rw’itora akagenda akiherera agatora ikiri ku mutima".

Intambwe muri Demoakarasi

Imiryango mpuzamahanga itandukanye n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi mu Burundi, bashinja ishyaka riri ku butegetsi guhonyanga Demokarasi mu rugomo, ubwicanyi no gufunga abatavuga rumwe naryo cyangwa abarinenga.

Ubutegetsi mu Burundi buheruka gushinja ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi CNL ibikorwa by’urugomo, kunyuruza abantu n’ubwicanyi mu bikorwa biri kuba byo kwiyamamaza.

Ubushyamirane buri kugaragara, cyane cyane hagati y’abarwanashyaka ba CNDD-FDD na CNL butuma bamwe bibaza uko ibizava mu matora bizakirwa.

Bwana Ntibantunganya, wakuwe ku butegetsi ku ngufu na Pierre Buyoya mu 1996, avuga ko ikintu gikomeye muri Demokarasi ari ukwemera gushyigikira uwatowe n’abaturage.


Abahoze bategeka u Burundi, uhereye ibumoso; Domitien Ndayizeye, Pierre Buyoya na Ntibantunganya bahuriye mu nama ku biganiro by’Abarundi i Arusha mu 2016

Ati "Hari abantu bagenda, akizirika wenyine akavuga ngo ’atari njyewe ntagishoboka’, hoya birashoboka niyo mpamvu abantu bahiganwa".

Ntibantunganya avuga ko ari indi ntambwe ya Demokarasi kuba ubu Abarundi bazi ko "mu kwezi kwa munani bazaba bafite umukuru w’igihugu mushya" kuko uriho yemeye akanubahiriza kutiyamamaza na none.

Ati "Ni intambwe izatera ishema uzamusimbura agatunganya u Burundi neza ku neza y’Abarundi bose".

Imiryango mpuzamahanga n’abantu ku giti cyabo banenze Leta y’u Burundi gushyira mu kaga ubuzima bw’Abarundi mu gihe muri iki gihugu naho hageze icyorezo cya Coronavirus.

Imibare Leta iheruka gutangaza tariki 02 z’uku kwezi ni uko mu Burundi habonetse abantu 19 bayanduye n’umwe yishe.


Ntibantunganya mu mwaka ushize yasohoye igitabo yise "Burundi, démocratie piégée" avugamo ibyo azi ku mateka ya politiki y’iki gihugu





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo