Uyu mwana akeneye ubufasha, igice cye cyo hasi kiri kubora, ubushobozi bwarabashiranye-Video

Ababyeyi bo mu Kagali ka Mukiza, Umurenge wa Mukindo ho mu Karere ka Gisagara bafite ikibazo gikomeye aho umwana wa bo witwa Iradukunda Aimee Maurice yakoze impanuka agahubuka mu giti, ibintu byamushegeshe bikomeye kugeza ubwo ubu igice cyo hasi cyose cy’umubiri we kidakora ndetse kiri kubora bityo batabonye ubufasha uyu mwana akaba ashobora kugira ikibazo gikomeye.

Aba babyeyi be bakoze ibishoboka byose ngo bamuvuze bigera aho ubushobozi bubashirana none ubu uyu mwana wa bo bamuzanye mu rugo ni ho ari kuborera.

Ise w’uyu mwana avuga ko Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal byamufashije bikamutangaho Miliyoni 7 bimuvura bikanga ntakire nyuma bakaza kumubwira ko ubushobozi bubashiranye ahasigaye yakwirwariza.

Nyuma yabonye undi muntu wemera kumufasha kuvuza uyu mwana ariko na we birangira nyuma byanze asabwa kujya yirihira ubushobozi bwo kuvuza umwana we.

Uyu musaza avuga ko n’aho yakuraga ubushobozi bwo kuvuza uyu mwana we, uruzi rwaje rukabitwara byose agasigarira aho.

Nyuma yo kubura ubushobozi bwo gukomeza kuvuza uyu mwana wabo, byarangiye bamuzanye mu rugo gusa bagirwa inama yo kwegera ubuyobozi bw’Umurenge ngo gusa na bwo ntacyo bwabafashije, ngo bwababwiye ko ntacyo bubafasha ngo uretse gusa kuzabashyira mu barwaye Kanseri bazaza kubafasha na bo bakazabafashamo.

Uyu musaza avuga ko yanasabye ubuyobozi bw’Umurenge ko bwamwohereza ku Karere bukanga.

Ise w’uyu mwana akomeza avuga ko yirutse uko ashoboye ashaka ubufasha bw’uyu mwana kandi anakoresha ubushobozi bikageraho agashirirwa bityo ubu akaba yicaye mu rugo n’umwana we ariko bigaragara ko ari kubora igice cyo hasi.

Avuga ko kugeza ubu basigaranye ubukene bukabije kugeza nubwo batabona ubushobozi bwo kugura icyo kurya ngo dore ko n’aho bahinze imvura yabijyanye byose.

Uyu mwana ubasha kuvuga nubwo igice cye cyo hasi kidakora, avuga ko ubwo yahubukaga mu giti, yavunitse umugongo amaguru ye akaba pararize.

Avuga ko asaba ubushobozi uwo ari we wese wagira impuhwe akamufasha kwivuza agakira.

Kugeza ubu uyu mwana ngo ikibura ni ubushobozi kuko abaganga bababwiraga ko avuwe yakira.

Ukeneye kugira icyo wafasha uyu mwana cyangwa uyu muryango muri rusange, wabavugisha kuri Telefoni: 0786008411, ibaruye ku witwa Ayabagabo ku washaka kuboherereza ubufasha.

Ngaho nawe ribagire urebe uburyo uburwayi bw’uyu mwana bukomeye, akaneye ubufasha bwihuse kuko igice cyo hasi cye kiri kubora:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo