Uyu mwaka wa 2020 nta bizamini bya Leta bisoza amashuri bizakorwa

Nyuma y’imyanzuro itandukanye yafatiwe mu Nama y’Abaminisitiri idasanzwe yateranye kuri uyu wa 30 Mata 2020 iyobowe na Perezida Kagame, Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yatangaje ko muri uyu mwaka wa 2020, nta bizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’ayisumbuye bizabaho, kuko umwaka w’amashuri uzatangira muri Nzeri 2020.

Mu ngamba nshya zo gukomeza kwirinda COVID-19 zizatangira gukurikizwa ku wa Mbere tariki ya 04 Gicurasi 2020 nkuko byemejwe mu nama yavuzwe haruguru, harimo uvuga ko amashuri azakomeza gufungwa kugeza muri Nzeri 2020.

Ibi bivuze ko uhereye ku wa 16 Werurwe 2020 ubwo abanyeshuri bagarukaga mu ngo z’ababyeyi babo mu rwego rwo kwirinda COVID-19, bagiye kumara amezi atandatu iwabo.

Aya makuru yemejwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Twagirayezu Gaspard avuga ko ibizamini bya Leta byari biteganyijwe muri uyu mwaka bitazakorwa.

Yagize ati “Bivuze ko amashuri azafungura mu kwa cyenda. Amakuru arambuye ku ngengabihe z’umwaka w’amashuri azatangazwa. Muri 2020 nta bizamini bya Leta bizabaho.”

Gusa ntabwo MINEDUC yasobanuye byinshi ku bijyanye no kwimuka kw’abanyeshuri, gusa icyumvikana ni uko abanyeshuri bazakomereza mu myaka bari basanzwe bigamo.

Byari biteganyijwe ko amashuri azongera kujya atangira muri Nzeri guhera mu mwaka wa 2022, aho gukomeza gutangira umwaka w’amashuri muri Mutarama nkuko byari bisanzwe.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo