Uwunganira Paul Rusesabagina avuga ko atemerewe kumubona

Umubiligi uvuga ko yunganira Paul Rusesabagina mu mategeko, Vincent Lurquin, aratangaza ko yaje mu Rwanda akahava adashoboye kumubona, yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’Ijwi ry’Amerika, avuga ko atazi icyo Leta y’u Rwanda ihisha.

Mu minsi itandatu Maitre Vincent Lurquin avuga ko yamaze mu Rwanda, avuga ko buri munsi yabaga ategereje ko yakwemererwa kubonana n’uwo yunganira Bwana Paul Rusesabagina, ariko ngo ntibishoboke.

Maitre Vincent Lurquin yabwiye Ijwi ry’Amerika dukesha iyi nkuru ko ngo nubwo atazi uko byagenze kugira ngo atabona uruhusa, bitazamubuza gusubirayo noneho ajyanye n’abayobozi mu butabera mu Bubiligi.

Maitre Lurquin akomeza avuga ko muri iyo minsi itandatu yamaze mu Rwanda yashoboye gusoma dosiye ya Rusesabagina. Akongeraho ko mu myaka 20 amaze aburana imanza ku rwego mpuzamahnga ko ari ubwa mbere yangiwe kwinjira muri gereza ngo ahure n’uwo yunganira. Ariko ngo akizera ko ibintu bizageraho bigatungana.

Ati “Ndizera ko bazashyira mu gaciro, tugashobora kubona Bwana Rusesababagina, kubera ko bitabaye ibyo, urubanza ntiruzaba, kubera ko ntawaburana adafite umwunganira”

Mu rwego rwo gushaka ibimenyesto by’urubanza, Leta y’u Rwanda yifuje kuzohereza umugenzacyaha mu Bubiligi kimwe nuko u Bubiligi bwifuza kugira uwo bwohereza mu Rwanda. Maitre Lurquin akibaza uko bizashoboka ku ruhande rw’u Rwanda mu gihe rwabyangiye u Bubiligi.

Ijwi ry’Amerika ryakomeje kubaza Maire Lurquin uwamwangiye kubonana n’uwo yunganira Paul Rusesabagina asubiza muri aya magambo ati “Umukuru w’urwego rw’ababuranira abandi mu Rwanda ni we ugomba gushyira umukono ku ruhushya rwo kwinjira muri gereza. Ntabwo rero yigeze abikora, ku mpamvu ntigeze nsobanukirwa”

Maitre Lurquin yarangije avuga ko azasubira mu Rwanda inshuro zose zizaba ngombwa kugera ashoboye kubona uwo yunganira, akavuga kandi ko ngo ibyo bitabaye nta rubanza rwaba uregwa atabonye umwunganira yihitiyemo.

Ku itariki ya 02 Ukwakira 2020, urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwatesheje agaciro ubujurire bwa Paul Rusesabagina wari wajuririye icyemezo cyo gufungwa iminsi 30 y’agateganyo rugumishaho icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro na rwo rwari rwategetse ko akomeza gufungwa mbere y’urubanza mu mizi.

Uyu mugabo w’imyaka 66 y’amavuko aregwa n’u Rwanda ibyaha 13 by’iterabwoba n’ubufatanyacyaha cy’ubwicanyi, bishingiye ku bitero byakozwe n’umutwe wa FLN.

Rusesabagina ni umukuru wungirije w’ihuriro ry’amashyaka ya politiki atavuga rumwe na leta MRCD-Ubumwe, ihuriro rifite umutwe wa gisirikare wa FLN ukorera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.

Mu 2018, umutwe wa FLN wigambye ibitero ku butaka bw’u Rwanda ahegereye ishyamba rya Nyungwe, ibitero byaguyemo abantu.


Ku itariki ya 02 Ukwakira 2020 ubwo Paul Rusesabagina yari ajyanywe mu rukiko ngo asomerwe umwanzuro n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ku bujurire yari yatanze ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo

Karasira avuze amagambo akomeye kuri Ingabire Victoire n’umuturanyi amuvuga imyato:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo