Uwumva ko azafashwa n’umututo w’imbunda ashyire agapira hasi, bagiye gupfa mu buryo butunguranye-Barafinda

Barafinda Sekikubo Fred ukunze kwiyita Perezida avuga ko umuntu wumva azafashwa n’imbunda, ngo yagakwiye gushyira agapira hasi, umugore we na we ati "...araducecekesha ni we waduhagurukije kugira ngo tuvuge aya magambo?".

Uyu mugabo ukunda kuvuga ibisa nk’ubuhanuzi, avuga ko ngo hagiye gupfa abantu batanu bakomeye ku isi mu buryo butunguranye, ngo n’uwa Gatandatu azapfa nyuma.

Ati "Hagiye gupfa abantu batanu bakomeye kuri iyi si, impfu zitunguranye, n’uwa Gatandatu azapfa nyuma".

Ku bakunze kwibaza ku mivugire ya Barafinda n’umugore we n’ibyo bavuga, umugore we ukunze kwiyita ’First Lady’ ati "...ba bandi koko ku mugani yagiriye neza, ni bo batungutse bamurwanya....none se arinda aducecekesha, ni we waduhagurukije kugira ngo tuvuge aya magambo".

Abajijwe uburyo azagera ku butegetsi avuga, Barafinda atanga urugero rw’abari bakomeye mu isi barimo nka ba Muammar al-Gaddafi muri Libya, Bashiir n’abandi bagiye babuvaho, ati "Nta mukuru utagira mukuru we".

Uburyo hagiye gupfa abantu batanu bakomeye ku isi bitunguranye n’ibindi byose Barafinda yavuze, ni muri iyi Video:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo