Uwo mu rubyiruko rw’abakorerabushake yishwe atemwe avuye mu bukangurambaga bwo kurwanya Covid-19

Muri iki gihe u Rwanda kimwe n’isi yose muri rusange ruhanganye n’icyorezo cya COVID-19, hirya no hino mu gihugu hari urubyiruko rw’abakorerabushake rukomeje gutanga umusanzu warwo mu gufasha igihugu gushishikariza abaturage kwita ku mabwiriza yashyizweho yo kwirinda icyorezo cya COVID-19, umwe muri uru rubyiruko w’i Musanze yishwe atemwe.

Ni uwitwa Habimana Bernard w’imyaka 33 wari mu rubyiruko rw’abakorerabushake yishwe atemwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 3 ubwo yari avuye mu bukangurambaga bwo kurwanya icyorezo cya Covid-19.

Ibi byabereye mu Mudugudu wa Kabere, Akagari ka Coko, Umurenge wa Muko mu Karere ka Musanze. Amakuru atangwa n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze avuga ko uyu musore yatezwe igico n’uwitwa Flodouard Dushimimana wamutemye agahita yishyikiriza Polisi ikorera ku Murenge wa Muko.

Uyu Habimana washakanye na Nyirazaninka yakoraga akazi ko gufotora ariko akabifatanya n’umurimo w’ubwitange wo kuba umufotozi (photographer).

Umurambo we woherejwe mu bitaro byo mu Ruhengeri kugirango usuzumwe iby’urupfu rwe.

Ntabwo haramenyekana icyabaye intandaro y’ubu bugizi bwa nabi bwakorewe Habimana, gusa hari amakuru avuga ko umwe mu bakekwaho kwica Habimana babana mu rubyiruko rw’abakorerabushake Youth Volunteers nkuko ikinyamakuru UKWEZI dukesha iyi nkuru kibitangaza.


Hirya no hino mu gihugu hari urubyiruko rw’abakorerabushake rukomeje gufasha igihugu mu gukangurira abaturage kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19

Ingabire agomba gupfa cyangwa akicwa, ibikubiye mu ibaruwa yandikiwe Sena ya Amerika:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo