Uwo Perezida Trump yari yagennye guhagararira Amerika muri ONU yakuyemo ake karenge

Heather Nauert, wari yagenwe na Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ngo ahagararire iki gihugu mu muryango w’abibumbye, ONU yakuyemwo ake karenge.

Mu itangazo yasohoye ku wa Gatandatu, Nauert wigeze kuba umunyamakuru kuri Televiziyo Fox News, yatangaje ko yafashe icyo cyemezo ku nyungu z’umuryango we.

Muri iryo tangazo ryashyizwe ahabona na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika, uyu mugore Nauert yavuzemo ko yagize ingorane zikomeye mu mezi abiri aheze.

Mu kwezi k’Ukuboza k’umwaka ushize wa 2018, Perezida Trump yari yagennye uyu mugore Nauert nk’uzahagararira Amerika muri ONU.

Icyo gihe Trump yamubonaga nk’umugore ufite impano nyinshi, ubumenyi buhanitse, akerebutse cyane kandi yari kubahwa na bose.

Nauert, asanzwe ari umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika, yari asimbujwe Nikki Haley wari wamenyesheje ko mu kwezi kwa cumi kugeza mu mpera z’umwaka ushize azaba yavuye mu mwanya wo guhagararira Amerika muri ONU.

Bamwe bakomeje kwibaza niba Nauert ashoboye kuba yahangana n’ibibazo by’imigenderanire bigoye, mu gihe gito amaze muri Leta kandi akaba ataranize ibijyanye n’ububanyi n’amahanga.

Hagati aho, hari inkuru zivuga ko Nauert yaba yafashe iki cyemezo nyuma y’uko ibiro by’umukuru w’igihugu bya White House bibonye amakuru atari meza kuri uyu mugore.

Igitangazamakuru Bloomberg kivuga ko we n’umugabo we bigeze gukoresha umukozi udafite ibyangomba byo kuba muri Amerika mu mategeko ndetse nta n’uruhushya rwo gukorera muri icyo gihugu afite.

Mike Pompeo, umunyamabanga wa Leta ya Amerika, yari yatangaje ko umugore Nauert bakoranye neza bimwe by’itangarugero, kandi ko yizeye ko yari guhagararira neza igihugu cye.

Uretse kuba yarakoraga nk’umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika, uyu mugore w’imyaka 49 y’amavuko yabaye uwungirije mu buryo bw’agateganyo umunyamabanga ashinzwe umubano n’ibibazo by’abaturage mu kwezi kwa Gatatu k’umwaka ushize.

Mbere kandi uyu mugore yakoze mu bitangazamakuru nka Fox News na ABC.

PNG - 408 kb
Heather Nauert w’imyaka 49 y’amavuko, yabaye umunyamakuru kuri Televiziyo za Fox News na ABC

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo