Bizimana witeguraga ’Graduation’ ya UR ku wa Gatanu yazize urupfu rutunguranye

Bizimana Pierre yari umunyeshuri wari usoje icyiciro cya Kabiri muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye mu bijyanye n’ibaruramari.

Amakuru avuga uyu Bizimana yazize impanuka y’imodoka yabereye ku Kamonyi.
Ndahimana Slyvain wari inshuti ya Nyakwigendera yatangarije itagazamakuru ko Bizimana yari umuntu uzi kuganira.

Nyakwigendera imyaka 3 ya mbere yayize i Kigali muri UR-CBE umwaka wa Kane gusa ni wo yize i Huye. Amashuri yisumbuye Bizimana Pierre yayize i Kibeho.

Imodoka y’ ikamyo yamugonze ku mugoroba wo kuri uyu wa 4 Ugushyingo 2019 avuye gufata ikanzu azambara ya Graduation i Huye.

Gufata impamyabushobozi ku babanyeshuri barangije ikiciro cya kabiri n’icya Gatatu muri Kaminuza y’u Rwanda, biteganyijwe ku wa Gatanu tariki ya 8 Ugushyingo 2019.

JPEG - 64.1 kb
Bizimana Pierre yari umunyshuri wari usoje ikiciro cya kabiri muri Kaminuza


Irebere Video utasanga ahandi:

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuruIgitekerezo