Uwayoboye umujyi wa London atsindiye kuba Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza

Boris Johnson wahoze ari umuyobozi w’umujyi wa London yatowe n’abarwanashyaka b’ishyaka rya Conservative ahita aba na Ministiri w’Intebe w’u Bwongereza.

Yatsinze Jeremy Hunt ku majwi 92.153 ku 46.656 ya Bwana Hunt.

Biteganyijwe ko Bwana Boris azasimbura Theresa May ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe ku wa Gatatu.

Abarwanashyaka bagera ku bihumbi ijana na mirongo itandatu (160.000) bari bemerewe gutora ku bwitabire bwo ku kigero cya 87,4%.

Ingano y’amajwi ya Bwana Johnson ingana na 66,4% yari hasi gato y’iya David Cameron yo muri 2005 yari kuri 67,6%.


BBC





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo