Uwayoboye ibitero byo muri Sri Lanka na we yabiguyemo

Ukekwaho gutegura no kuyobora ibitero by’iterabwoba byibasiye Sri Lanka kuri Pasika na we ari mu babipfiriyemo nk’uko byemejwe na Perezida w’icyo gihugu, Maithripala Sirisena.

Bwana Sirisena yatangaje ko Zahran Hashim, umuvugabutumwa w’umuhezanguni, yapfiriye kuri imwe muri Hotel bagabyeho igitero mu murwa mukuru Colombo.

Avuga ko Hashim yayoboye igitero kuri iyi Hotel igendwa cyane n’abakerarugendo, ari kumwe n’undi mwiyahuzi witwa "Ilham".

Imibare mishya ivuga ko ku cyumweru abantu bagera kuri 250 ari bo bishwe n’ibitero byagabwe ahantu umunani kuri za kiliziya na hoteli muri iki gihugu.

Bwana Sirisena avuga ko iperereza ryabonye abantu 130 bafitanye isano n’umutwe wa "Islamic State" bari mu gihugu igihe cy’ibitero, 70 muri bo ngo baracyashakishwa.

Abayobozi ba Sri Lanka bavuga ko ibi bitero byakozwe n’umutwe w’abahezanguni wiyitirira idini ya Islam wo muri iki gihugu witwa Tawheed Jamath.

Zahran Hashim ni muntu ki?

Ni umuhezanguni utari uzwi cyane mbere, yamenyekanye mu myaka micye ishize mu bikorwa byo kwangiza amashusho y’abayoboke ba Buddha, no kuri YouTube mu mashusho ahamagarira ubugizi bwa nabi ku batari abasilamu.

Mu minsi micye nyuma y’ibi bitero umutwe wa "Islamic State" wasohoye amashusho arimo abagabo barindwi -bikekwa ko ari abakoze ibi bitero - bavuga ko bakorana n’uyu mutwe. Hashim niwe wenyine wagaragaje isura ye.

Ibi byatumye uyu mutwe wa "Islamic State" wigamba ibi bitero.

Uyu mugabo uvuka mu mugi wo ku Nyanja muri Sri Lanka. Mushiki we, Zahran Hashim, aherutse kubwira BBC ko yashenguwe n’ibyo musaza we yakoze.

Mushiki we yavuze ko baherukaga kuvugana mu myaka ibiri ishize.

Avuga ati: "Nubwo ari musaza wanjye ibyo yakoze simbyemera, kandi ntacyo ubu akimbwiye".

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Perezida wa Sri Lanka yavuze ko umuyobozi w’igipolisi yeguye. Uyu akurikiye umwe mu bayobozi bakuru muri Ministeri y’ingabo. Bose kubera ibi bitero kuko ngo bari baburiwe ntihagire icyo bakora.

Ejo ku wa kane, abategetsi ba Sri Lankan basubiyemo imibare y’abishwe n’ibi bitero bavanaho 100 hasigara 253, kuko ngo byagoranye kumenya ibice by’imibiri y’abapfuye ahaturikiye ibisasu. Gusa ibi byateye kwibaza uburyo imibare yatanzwe mbere itari yo kuri icyo kigero.

PNG - 418.5 kb
Mushiki we, Zahran Hashim, aherutse kubwira BBC ko yashenguwe n’ibyo musaza we yakoze

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo