Uwatekeye umutwe urubyiruko kuri KCC wakatiwe gufungwa imyaka ibiri, agiye kwiyambaza Leta ya Kenya

Charles Kinuthia wo muri Kenya wari uyoboye itsinda ry’abantu bane, yahamijwe icyaha cyo kwiha iby’abandi akoresheje ubushukanyi akatirwa gufungwa imyaka ibiri, uruhande rwe ruravuga ko rugiye no kwiyambaza Leta ya Kenya.

Ejo ku wa Mbere urukiko rwa Kagarama mu mujyi wa Kigali rwagize abere abagore babiri bo muri Kenya n’umunyarwanda umwe bareganwaga kandi bari bayobowe na Bwana Kinuthia.

Bwana Kinuthia yagizwe amwere ku cyaha cyo gukoresha inama itemewe, ariko ahamwa no kwiha iby’abandi akoresheje ubushikanyi acibwa amande ya miliyoni eshatu no gufungwa imyaka ibiri.

Ikirego cy’aba banyakenya cyagarutsweho n’abakoresha imbuga nkoranyambaga muri Kenya, cyavuzweho kandi na Perezida Paul Kagame mu nama aheruka gukorana n’urubyiruko i Kigali.

Me Evode Kayitana wunganira Charles Kinuthia yabwiye BBC ko batanyuzwe n’umwanzuro w’urukiko wo gufunga umukiriya we kuko ibimenyetso by’ubushinjacyaha bidafatika.

Amahugurwa yari kubera kuri Kigali Convention Centre tariki 25 z’ukwezi kwa Gatandatu yarahagaritswe, yari yajemo abantu babarirwa mu bihumbi bishyuye ariko bizeye gutahana amadorari.


Bamwe mu bari bitabiriye amahugurwa yateguwe na Charles Kinuthia

Bamwe muri bo icyo gihe babwiye itangazamakuru ko basabwe kwishyura nibura 4,500 Frw yo kwiyandikisha na bo bagahabwa amadorari 197 ya Amerika (arenga 177,000 Frw) yo kwitabira.

Me Kayitana avuga ko amahugurwa Bwana Kinuthia yari yateguwe atabaye kuko yahagaritswe na Polisi mu gihe abayateguye bari biteguye kuyatangiza.

Avuga ko basomeye urukiko e-mail bandikiye abayatumiwemo isobanura neza ko nta madorari bari guhabwa nk’uko babivugaga ahubwo bari guhabwa amahugurwa afite agaciro k’ayo madorari.


Abiyise #KagameFreeKenyans ku mbuga nkoranyambaga bavugaga ko aya mahugurwa Charles Kinuthia asanzwe ayakora n’ahandi

Me Kayitana avuga ko bitumvikana uburyo urukiko rwarekuye abareganwaga na Bwana Kinuthia kandi ari abakozi bavanye muri Kenya bagakorana ibyo baregwa, rukamuhamya icyaha wenyine.

Ati "Bigaragara ko hari izindi mpamvu tutazi, yenda hari umuntu bafitanye ikibazo. Tugiye kujurira ariko turaniyambaza leta ya Kenya kuko turabona ari ikibazo cya Dipolomasi".


Urubyiruko rubarirwa mu bihumbi rwari rwaje muri aya mahugurwa

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo