Uwatawe muri yombi na RIB akekwaho kwiba CHUB ngo  yanasize  anize umuntu

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rubinyujije kuri twitter, rwatangaje ko rwataye muri yombi umugabo ukekwaho kwiba amafaranga mu bitaro bya CHUB biri mu karere ka Huye mu tara y’Amajyepfo.

Uyu wafashwe, ngo ni uwitwa Ntawuhiganayo Narcisse, akaba ngo yafashwe ashaka kuva mu gihugu yerekeza i Burundi, aho yanafatanwe amafaranga y’u Rwanda asaga 1.700.000 Frw.

Uyu muganga, bivugwa ko ngo yari asanzwe ari inshuti y’umukozi wakiraga amafaranga ku Bitaro bya Kaminuza y’u Rwanda. Nyuma ngo yaje kumushuka ajya kumugurira icyo kunya ahitwa Chinese Restaurant (hafi n’isoko rya kijyambere rya Huye) ari naho ngo mubyo banywaga yamushyiriyemo ibimusinziriza ahita amutwara imfuguzo.

Agezeyo ngo yanahamagaye umusore witwa Felix Iraboneye, wacururizaga M2U kuri CHUB, ngo amuhe amayinite ahita amuniga asiga amufungiranye muri icyo cyumba yari amaz kwibamo amafaranga nk’uko uwo bacuzanyaga za M2U witwa Sylver Ntakirutimana yabitangaje. Ubuyobozi bw’ibitaro bya CHU, bwo buravuga ko buragira icyo butangaza mu masaha ari imbere.

Ingingo ya 166 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, ivuga ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni ebyiri, imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira; kwiba byakozwe mu nzu ituwemo cyangwa isanzwe ibamo abantu cyangwa mu nyubako ziyikikije.

Byikuba kabiri kandi iyo kwiba byakozwe n’umukozi wa Leta yishingikirije imirimo ye cyangwa umuntu ushinzwe imirimo iyo ari yo yose ifitiye abaturage akamaro, uwakoze icyaha yiyitiriye izina cyangwa yitwaje ibimenyetso biranga umukozi wa Leta cyangwa by’umuntu ushinzwe umurimo rusange ufitiye abaturage akamaro abeshya ko yabitumwe n’urwego rwa Leta cyangwa iyo kwiba byakozwe nijoro.

Ushobora no kwirebera Video utasanga ahandi:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo