Uwashinze urubuga Wikileaks rushyira hanze amabanga y’ibihugu bikomeye yatawe muri yombi

Umugabo witwa Julian Assange washinze urubuga WikiLeaks rwamenyekanye mu gushyira hanze amabanga y’ibihugu bikomeye n’ibyamamare muri Politiki, yatawe muri yombi ashinjwa ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Julian Assange w’imyaka 47 yatawe muri yombi kuri uyu wa Gatatu nyuma yuko afatiwe i Londres mu Bwongereza kuri Ambasade ya Equateur muri iki gihugu, aho yari yarahungiye muri Kamena 2012, yanga ko yakoherezwa muri Suède, aho ashinjwa gukorera ibi byaha.

Polisi yo mu Mujyi wa Londres yatangaje ko Assange yatawe muri yombi nyuma y’uko yanze kwitaba urukiko.

Perezida wa Equateur Lenin Moreno, yavuze ko bakuyeho ubuhungiro bwa Assange nyuma y’uko yakomeje kwica amasezerano mpuzamahanga.

Muri Werurwe 2018 nibwo Equateur yafungiye Internet Assange, nyuma y’uko hari ibibazo yagarutseho ku mbuga nkoranyambaga ze birimo ibirebana n’u Bwongereza, u Burusiya ndetse no kwigenga kw’intara ya Catalogne muri Espagne.

Mu 2012 nibwo Assange yahungiye muri ambasade ya Equateur, nyuma y’uko urukiko rwo mu Bwongereza rwari rwategetse ko yoherezwa muri Suède guhatwa ibibazo ku byaha byo guhohotera umwana.

Nubwo ibi birego byaje guhagarikwa, inshuti z’uyu mugabo zavugaga ko afite ubwoba ko aramutse avuye mu buhungiro ashobora gutabwa muri yombi akoherezwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Assange na WikiLeaks yashinze bakurikiranyweho kumena amabanga arebana n’ububanyi n’ibikorwa by’igisirikare cya Amerika. Uru rubuga rwamenyekanye cyane mu 2010 ubwo rwashyiraga hanze amashusho agaragaza ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika zirasa abaturage muri Afganistan.

Nubwo mu 2016 Perezida Donald Trump yagaragaje ko yishimiye kuba WikiLeaks yarashyize hanze amabanga ya Hillary Clinton bari bahaniye kuyobora Amerika.

PNG - 530.2 kb
ulian Assange washinze Wikileaks yatawe muri yombi ashinjwa ibyaha ihohoterwa rishingiye ku gitsina

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo