Uwasenyewe ’Bannyahe’ aribaza uko abana babo baziga-Video

Muri iki gihe ababyeyi bakomeje gusabwa gukora iyo bwabaga bakitegura kongera kohereza abana babo ku mashuri, umwe mu basenyewe amazu yabo I Nyarutarama ahazwi cyane nka Bannyahe aribaza uko abana babo bazajya ku ishuri kuko ngo aho bakuraga ubushobozi batakihafite.

Aba babyeyi baravuga ibi mu gihe Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) iherutse gushyira hanze ingengabihe y’uburyo abanyeshuri bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye bazasubukura amasomo yabo nyuma y’amezi asaga atandatu yari amaze afunzwe mu kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

Abaturage bo mu Kagari ka Kangondo mu Murenge wa Remera, mu Karere ka Gasabo kegeranye n’agace ka Nyarutarama, bamaranye igihe ikibazo cy’uburyo basenyewe amazu n’Umujyi wa Kigali uvuga ko uri kubarinda ibiza, ibyo bo bavuga ko hitwajwe ibiza bamburwa ibyabo nyamara ntibanahabwe ingurane ikwiye nkuko amategeko abiteganya.

Muri bo, hari abahisemo no kugana mu rukiko barega Umujyi wa Kigali bashinja ibikorwa byo kubimura binyuranyije n’amategeko kimwe n’abandikiye inzego zitandukanye bireka zirimo n’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda ariko byose ntibyagira icyo bitanga, ubu bakaba na bo ubwabo bavuga ko ikibazo cyabo kizakemurwa na Perezida wa Repubulika gusa.

Mu gihe iki kibazo cyabo kitaratorerwa umuti urambye ariwo guhabwa ingurane ikwiye kandi yumvikanweho n’impande zombi nkuko amategeko abiteganya, ubu baribaza uko abana babo bazasubira mu ishuri kuko amazu yasenywe ariyo bakuragaho ubushobozi.

Umwe muri bo waganiriye n’UMUBAVU, yabajije Leta niba itekereza ku bana babo muri iki gihe amashuri agiye kongera gufungura imiryango nyuma y’amezi asaga arindwi afunze mu kwirinda ikwirakwira rya COVID-19.

Ati "Ese ko mwadusenyeye amezi akaba amaze kuba arindwi ubu amashuri mukaba mugiye kuyatangiza ku itariki ebyiri, ese abana bacu murabona baziga gute, baziga he?".

"Ko ibyabarihiraga amashuri mwabisenye, ibyo byabarihiraga amashuri akaba ari na byo byari bibatunze ubu tukaba turi impunzi mu gihugu, abana bacu mwigeze mutekereza ko na bo bagomba kujya mu bana biga?".

"Ese ko muvuga ko umuntu utazohereza abana ku ishuri agomba kubihanirwa, ubwo twebwe ko n’ubundi ibihano tubirimo muzaduhana ikihe gihano kindi, kuko abana bacu ntibashobora kujyayo, bajyayo gute, nta bushobozi mwarabusenye".

Avuga ko bamwe bagiye kure y’amashuri, ati "Twagiye kure y’amashuri bamwe wagira ngo turi mu myobo, ntabwo rero umwana wamwohereza ku ishuri umeze nk’utaha mu mwobo".

Asaba iki Leta muri iki gihe amashuri yitegura kongera gufungura imiryango, ati "Turagira ngo rero, mwirengagije andi amakosa mwakoze, mutekereze ku kibazo cy’abana bacu uburyo bagomba kwiga".

Mu biganiro bitandukanye UMUBAVU wagiye ugirana na bamwe muri aba baturage mu bihe bitandukanye, bakunze kugaragaza impungenge ko abana babo bashobora kuzaba imbobo kubwo kubura uburyo bwo gusubira mu mashuri.

Kuri iki kibazo, amashyaka ya Dalfa-Umurinzi na PS-Imberakuri atavuga rumwe n’ubutegetsi buriho ariko ataremerwa n’amategeko y’u Rwanda, aherutse kwandikira Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame ibaruwa ifunguye avuga ko atabariza abaturage ba Kangondo hazwi cyane nka ’Bannyahe’.

Mu ibaruwa yayo UMUBAVU wabonye, aya mashyaka yagaragarije Perezida Kagame uburyo bitumvikana ukuntu ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo bwivanze muri iki gikorwa bwimura aba baturage ku ngufu kandi ngo hagakwiye kubaho ubwumvikane hagati yabo n’umushoramari ngo na cyane ko ibikorwa azahashyira ngo atari rusange ahubwo ari iby’ubucuruzi bigamije inyungu ze bwite.

Aya mashyaka avuga ko atavuga rumwe na Leta, yavuze ko ngo asanga iki ari igihe ngo umukuru w’igihugu ubwe ahagurukire iki kibazo.

Itegeko ryo kwimura abantu ku bw’inyungu rusange mu Rwanda rivuga ko abantu bimurwa bahawe inyungu ikwiriye yumvikanyweho n’impande zombi, nyuma yo gukorerwa igenagaciro ry’umutungo w’abimurwa.

Iri tegeko rivuga ko ’umuntu wisubiyeho akareka igikorwa cyo kwimura abantu ku mpamvu z’inyungu rusange cyangwa warengeje igihe cyo kwishyura indishyi ikwiye yishyura indishyi ya 5% y’ubukerererwe bwo kwishyura indishyi ikwiye’.

Mu mpera za Kanama uyu mwaka , Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu (National Commission for Human Rights, NCHR) yamuritse ibyavuye mu bushakashatsi yakoze hagati ya Werurwe na Kanama 2020 bujyanye n’iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu ku bikorwa byo kwimura abantu kubera inyungu rusange, ubu bushakashatsi bukaba ngo bwarasanze ko 47,2% by’abaturage bimurwa kubera inyungu rusange bahabwa ingurane ikwiye mu gihe gikwiye,16,4% ntibayibone mu gihe gikwiye mu gihe naho 29,4% bo bakimurwa nta kintu bahawe.

Ubu bushakashatsi bwerekanye kandi ko abaturage 85,8% bamenyeshwa amakuru ajyanye n’ibikorwa bizashyirwa ahagomba kwimurwa abaturage, mu gihe 14,2% batabimenyeshwa.

Ku bw’ibyo, Komisiyo yasanze kutubahiriza uburenganzira bwo guhabwa indishyi kandi mu gihe gikwiye bigira ingaruka ku mibereho myiza y’abaturage kuko baba barakuwe mu mitungo yabo.

Komisiyo igasanga abimura abaturage ku bw’inyungu rusange bakwiye kubahiriza amategeko abigenga ndetse bakanishyura ibirarane by’indishyi babereyemo abaturage bimuwe ariko ntibahabwe indishyi.

UYUMVIRE MURI IYI VIDEO IBYO UYU MUTURAGE WASENYEWE INZU BANNYAHE ASABA LETA MU GIHE AMASHURI YITEGURA KONGERA GUFUNGURA IMIRYANGO KANDI AHO YAKURAGA UBUSHOBOZI HARASENYWE:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo