Uwasebeje Miss Ariane ari gushakishwa na RIB

Hashize iminsi ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwijwe amafoto y’umukobwa wagaragaye yasinze ari kuri moto aho yari afashwe n’umukarani kuko we atabashaga kwiyicaza neza, hakaba hari ibihuha byari byatangajwe by’uko yaba ari Miss Uwimana Ariane wigeze kwiyamamariza kuba Miss Rwanda. Iperereza ryakozwe n’Urwego rw’Igihugu cy’Ubugenzacyaha ryagaragaje ko atari we, ndetse uru rwego rwatangaje ko rukomeje iperereza ngo uwo mukobwa amenyekane ahanirwe icyaha cyo gusinda mu ruhame naho uwazanye ibihuha by’uko ari Miss Ariane we ahanirwe icyaha cyo gusebanya.

Itangazo Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza (RIB) rwashyize ahagaragara kuri uyu wa Kabiri tariki 9 Ukwakira 2018, rivuga ko Miss Arian Uwimana yatanze ikirego muri uru rwego arega umuntu ukoresha Youtube yiyita Thecatvevo250, amushinja kuba yaramwandagaje avuga ko ari we mukobwa wagaragaye ku mbuga nkoranyambaga ari kuri moto yasinze.

Iri tangazo rikomeza rivuga ko uwo muntu yakoresheje umutwe ugira uti “MISS ARIANE YASINZE ARINYARIRA MU MUHANDA UMUKARANI ARAMUCYURA” yarangiza agashyiraho amashusho y’uwo mukobwa wari wasinze. RIB ngo yakoze iperereza kuri iki kibazo iza gusanga uwo mukobwa atari Miss Ariane UWIMANA nk’uko byari byatangajwe na TheCatVevo250.

Modeste Mbabazi, umuvugizi wa RIB wasohoye iri tangazo, avuga ko harimo gukorwa iperereza kuri uwo wandagaje Miss Ariane UWIMANA ariko hakaba harimo no gukorwa iperereza ku mukobwa nyawe wari kuri moto agaragara ko yasinze, kugirango akurikiranyweho icyaha cyo gusinda mu ruhame.

Ingingo ya 268 y’Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano mu Rwanda, ivuga ko umuntu wese usinda ku mugaragaro, mu muhanda, mu kibuga, mu nzira, mu kabari, mu nzu y’imikino cyangwa ahandi hose hateranira abantu, aba akoze icyaha, ikanashimangira ko iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’iminsi umunani ariko kitarenze amezi abiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi makumyabiri ariko atarenze ibihumbi ijana cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
yayaya Kuya 11-10-2018

ngobararongorada uriyawamurongorangora kandi ngonuko yasinze yapfuye neza

Belyse Kuya 10-10-2018

mwaperereza ariko