Uwase Cadette wabenzwe n’umuhanzi Sano yabyaranye n’umunyamakuru

Uwera Carine wamamaye nka Cadette mu rukundo rwe n’umuhanzi uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Sano Olivier yibarutse umwana w’umukobwa bivugwa ko amubyaranye n’umunyamakuru Byansi Samuel Baker.

Uwera Carine usanzwe yabyariye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ari naho asanzwe aba gusa yakunze gufatira ibiruhuko bye mu Rwanda.

Amakuru y’uko Cadette yibarutse umwana w’umukobwa yamenyekanye mu mpera z’ukwezi gushize kwa Nyakanga 2020, gusa ntihigeze hatangazwa uwo babyaranye uyu mwana.

Ku bivugwa ko Cadette yabyaranye uyu mwana w’umukobwa n’umunyamakuru Byansi Samuel Baker uzwi mu bitangazamakuru bitandukanye aho yibanda ku nkuru zicukumbuye, biraturuka ku kuba uyu mwana mu mazina yiswe ya "Norah Baker" harimo rimwe rihuye n’iry’uyu munyamakuru, ni ukuvuga ’Baker’.

Gusa mu kiganiro kigufi uyu munyamakuru Byansi Samuel Baker yagiranye n’UMUBAVU kuri Telefoni igendanwa, ntiyabihakanye cyangwa ngo abyemeze.

Yagize ati "Ayo makuru ntabwo nitegute guhita ngira icyo nyavugaho ubungubu".

Uwase Cadette yamenyekanye cyane mu itangazamakuru ubwo yabengwaga n’umuhanzi Sano Olivier uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana bari barasezeranye mu mategeko ariko ubukwe bwabo bugapfa habura amezi ane ngo basezerane.

Icyo gihe byavuzwe ko uyu mukobwa yaguriye Sano Olivier imodoka agendamo ndetse n’ikibanza ngo yagurishije batabivuganye bikaba imwe mu mpamvu yo gutandukana. Muri rusange uyu mukobwa avuga ko Sano yamuriye amafaranga agera kuri Miliyoni 30.

Batandukanye mu mwaka ushize nyuma y’imyaka itatu bari bamaze bakundana.

Uyu Sano Olivier ni umuhanzi nyarwanda ukizamuka mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana. Yinjiranye mu muziki umwihariko wo kuririmba mu rurimi rw’icyongereza.

Ubwo Cadette aheruka mu Rwanda mu mpera z’umwaka ushize, bivugwa ko yari yaje mu bibazo bijyanye no gushaka gatanya mu mategeko ariko bivugwa ko bitigeze birangira.


Uwera Carine wibera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yari amaze imyaka itatu akundana n’uyu muhanzi, uri Mutarama nibwo yamwambitse impeta nk’ikimenyetso cy’uko bazabana


Aha bari bagikundana urukundo ari rwose ariko yubukwe bupfa bugeze aharyoshye


Urukundo rw’umuhanzi Sano Olivier n’umukunzi we Uwase Cadette rwajemo kidobya nyuma y’amezi atatu bavuye mu Murenge


Ubu biravugwa ko umwana w’umukobwa Uwase Cadette yibarutse aho ari muri Amerika yamubyaranye n’umunyamakuru Byansi


Uwase Cadette yari aherutse gushyira hanze ifoto imugaragaza atwite

Umuturage wasenyewe ’Bannyahe’ ntiyumva uburyo uvuze nabi Leta amenyekana ariko umuturage wasenyewe ntamenyekane ngo akemurirwe ikibazo, yibaza imiyoborere y’iki gihugu uko imeze:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo