Uwase Cadette wabenzwe na Sano anamuriye akayabo ari mu bitaro kubera ’Stress’ z’ibyamubayeho-Amafoto

Nyuma y’amezi make umuhanzi Sano Olivier uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana asezeranye mu mategeko n’umukunzi we Uwera Carine [Cadette] uba muri Amerika ariko wakunze gufatira ibiruhuko bye mu Rwanda, ubukwe bwabo bwapfuye habura amezi ane ngo basezerane.

Amakuru avuga ko uyu mukobwa yaguriye Sano Olivier imodoka n’ubu akaba ari iyo agendamo. Ngo yanamuguriye kandi ikibanza akigurisha batabivuganye iba imwe mu mpamvu yo gutandukana. Muri rusange uyu mukobwa avuga ko Sano yamuriye amafaranga agera kuri Miliyoni 30.

Bombi bahamije isezerano ryabo imbere y’amategeko y’u Rwanda mu mezi atatu ashize muri uyu mwaka wa 2019 nyuma y’imyaka itatu bari bamaze bakundana.

Uburyohe bw’urukundo rw’aba bombi barwerekaniye igihe kinini ku mbuga nkoranyambaga no mu mitoma bagiye baherekeresha amafoto yahishuraga ibihe by’umunezero.

Ni urukundo rwari rushyigikiwe n’imiryango yombi by’umwihariko ubwo basinyiraga imbere ya Gitifu ko bashaka kubana byemewe n’amategeko.

Mu ijoro ryo ku wa Gatanu ushize nibwo hacicikanye amajwi y’umukobwa witwa Cadette wavuganaga ikiniga avuga ku ‘butekamutwe’ yakorewe na Sano Olivier ashinja ubuhemu. Yaramututse aramwandagaza ku mbuga nkoranyambaga n’ubu bamwe ntibirabava mu mitwe.

Ikinyamakuru Hillywood.rw cyanditse ko gifite amakuru yizewe neza ahamya ko uyu mukobwa (Uwera Carine [Cadette]) ubu ubuzima bwe buri habi kuko ngo ari mu bitaro muri Leta Zumze Ubumwe za Amerika, bikavugwa ko arembye cyane kubera ikibazo cy’umuvuduko mwinshi w’amaraso ndetse no gutera cyane k’umutima ahanini bishingiye kuri ’Stress’ yakuye mu bibazo amazemo iminsi bijyanye no kuba yarabenzwe na Sabo biteguraga kubana.

Abari hafi y’umwana w’umukobwa wataye umutwe nyuma yuko abenzwe ku monota wa nyuma hakiyongeraho n’amafaranga agera kuri Miliyoni zirenga 30 z’amanyarwanda yariwe n’uyu musore Sano usanzwe aririmba indirimbo zo gushimisha Imana, byatumye asa nk’uwahungabanye.

Ni amakuru kandi yemezwa n’inshuti ze zimuri hafi aho zihamya neza ko muganga uri kumukurikiranira hafi by’umwihariko yavuze ko iki kibazo cye gikomeye cyane.

Yavuze neza ko byaturutse ku kavuyo kenshi ko mumutwe, gutekereza cyane ndetse no guhungabana biturutse ku mitekerereze irengeje urugero byose biva ku byamubayeho.


Uwase Cadette uvuga ko yariwe arenga Miliyoni 30 na Sano ubu ari mu bitaro kubera ibyamubayeho



N’ubu hari benshi batarumva neza isenyuka ry’urukundo rwa Sano na Uwase


Urukundo rw’umuhanzi Sano Olivier n’umukunzi we rwajemo kidobya nyuma y’amezi atatu bavuye mu Murenge

Bari bagaragiwe ubwo biyemezaga kuzabana imbere y’amategeko

Uwera Carine uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yari amaze imyaka itatu akundana n’uyu muhanzi, uri Mutarama nibwo yamwambitse impeta nk’ikimenyetso cy’uko bazabana

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Ndikuriyo Edgard Kuya 10-08-2019

Sano ivyo cadette avuga akaba ari ukuri musabe ikigongwe wahemutse peeeee!!!ahubwo mwiteho umuhumurize kuko ngo umuhusha tunga ahusha umugore!!

Ndikuriyo Edgard Kuya 10-08-2019

Sano ivyo cadette avuga akaba ari ukuri musabe ikigongwe wahemutse peeeee!!!ahubwo mwiteho umuhumurize kuko ngo umuhusha tunga ahusha umugore!!

Ange Kuya 9-08-2019

Uyumusore numuhemu