Uwari uyoboye urubanza rwa Vital Kamerhe yishwe no ’kujombwa ibyuma mu mutwe’

Umucamanza wavuzwe ko yishwe n’indwara y’umutima wari uyoboye urubanza ku birego bya ruswa rw’uwahoze akuriye ibiro bya Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, mu by’ukuri yishwe n’ibisebe mu mutwe, nkuko .

Minisitiri w’Ubutabera Célestin Tunda Ya Kasende yavuze ko ubu hatangiye iperereza ku bwicanyi.

Mu kwezi gushize kwa Gatanu, Polisi yatangaje ko umucamanza Raphaël Yanyi yishwe n’indwara y’umutima.

Yari amaze igihe ari umucamanza ukuriye iburanisha mu rubanza Vital Kamerhe aregwamo ibyaha bya ruswa.

Ariko ibizamini byakorewe ku murambo we ngo hamenywe icyamwishe, ubu byagaragaje ko "yazize urupfu rubi, rutewe n’ibintu bityaye yakubiswe cyangwa bimeze nk’ibyuma, byinjijwe mu mutwe we", nkuko Minisitiri Célestin Tunda Ya Kasende yabibwiye Ibiro Ntaramakuru Reuters ejo ku wa Kabiri.

Umurambo w’umucamanza Yanyi wanagaragaje ibimenyetso by’"imiti y’uburozi iri mu ngano itica", nkuko Minisiteri y’Ubutabera yabivuze.

Bwana Kamerhe w’imyaka 61 y’amavuko, wahoze ari ingenzi muri Leta ya Perezida Félix Tshisekedi, ashinjwa gukoresha nabi imari ya Leta irenga miliyoni 50 z’amadolari y’Amerika.

Ahakana ibyo aregwa byose, akavuga ko nta kibi yakoze.

Abamushyigikiye bemeza ko urubanza rwe ari urwa Politike rugamije kumubuza kuziyamamaza ku mwanya wa Perezida mu gihe kiri imbere.

Bwana Kamerhe ni we munyapolitike wo ku rwego rwo hejuru cyane wa mbere ushinjwe ibyo byaha muri iki gihugu. Urubanza rwe rwakomeje nta mucamanza w’umusimbura ururimo nyuma y’urupfu rwa Bwana Yanyi.


Vital Kamerhe ashinjwa gukoresha nabi imari ya leta irenga miliyoni 50 z’amadolari y’Amerika - ibyo we ahakana akavuga ko nta kibi yakoze

Madamu Ingabire Victoire uherutse gusakwa na RIB, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 17 Kamena 2020 aritaba RIB, n’andi makuru menshi utapfa gusanga ahandi urayasanga k’UMUBAVU TV ONLINE:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo