Uwari umukozi wa Satani yahishuye uburyo yajyaga ashaka abadiyakoni ajyana i Kuzimu

Umukobwa w’imyaka 16 witwa MUTONI wakoranaga n’imyuka mibi y’i kuzimu Kuwa kane tariki 30/Kanama/2018 ubwo mu itorero rya Zion temple bari mu materaniro ya nimugoroba, nibwo Umukobwa witwa MUTONI wajyaga i Kuzimu nkuko yabitangaje yahishuye ukuntu bajyaga mu materaniro gushaka abadiyakoni bashyiramo imyuka mibi , aho yatangaje ko umunsi umwe yaje mu materaniro muri Zion Temple igihe cyo guturisha cyagera agatangira gushaka umudiyakoni yashyiramwo imyuka mibi amushukishijije amafaranga , MUTONI yagize ati : ‘’ Naje hano mfite amafaranga ibihumbi mirongo itanu birenga , umudiyakoni ampaye igiturisho nkoze mumufuka wanjye mbona n’ibipapuro birimo nyamara igiturisho agihaye undi nongeye gukora mu mufuka wanjye mbona n’amafaranga ubwoba ako kanya bwahise bunyica ndasohoka kuko numvaga hari imbaraga zidasanzwe kuri icyo giturisho ‘’.

JPEG - 52.6 kb

Akaba yarasobanuye ko impamvu yashakaga gushyira mu giturisho cyuwo Mudiyakoni aruko yabonaga ari mwiza yumva ashatse kumujyana i kuzimu, yavuze ko iyo aza gutura mu giturisho uwo Mudiyakoni yari afite yari guhita avugana nawe kubw’imbaraga yari afite agahita amuha andi menshi akamukurura atyo.

Paul GITWAZA avuga ko gusengera icyacumi n’amaturo atari umuhango
Apotre Paul GITWAZA wari wasabye uwo mukobwa gutanga ubwo buhamya akaba yaragize ati : ‘’ Iyo dusengera amaturo mbere yo gutura tuba tuyarinda ,amaturo yawe utanga Imana irayafuhira ‘’.

Uwo mukobwa mu buhamya yatanze yavuze ko yagiye i Kuzimu aciye muri UGANDA mu Kiyaga cya victoriya ajyanyweyo n’abahinde nyuma aza kugirana igihango na Satani ubwo yanywaga amaraso y’abantu babaga bishwe ari kureba ,ahabwa n’imyitozo itandukanye yo kujyana abantu i kuzimu , akaba yari afite intego yo kugusha agahita anica abakobwa n’ababyeyi ndetse akinica n’ impinja dore ko ngo yaziziraga cyane . Yasobanuye ko icyamuteye kujya i Kuzimu ari ukubera ababyeyi batigeze bamwitaho ahubwo ugasanga baramukoresha imirimo ivunanye yo mu rugo.

Hari bamwe mu abakristo bakorana n’ikuzimu bakihisha mu itorero
Uyu mukobwa akaba yarahise anakizwa ndetse bahita banamubatiza akuramo impeta yari yarambitswe nuwo bakoranaga i Kuzimu ndetse wari inshuti ye witwaga KALISA. Yahise ahitamo kuba umwe na Yesu ,akaba yarasabye Imbabazi abakristo basengera muri Zion Temple , akaba yarahishuye ko hari abantu bakoranaga hafi na GITWAZA bafatanyaga kuroga iryo Torero ,yanasabye imbabazi Apotre Paul GITWAZA kuko yagiye amusebya ahantu hatandukanye akoresheje imyuka mibi avuga ko nawe yajyaga i kuzimu.

JPEG - 102.3 kb





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Ntamaniriho Kuya 11-03-2019

Nukuri njye nkurikije ubuzima mbayemo nkabona nubwo abandi babayemo,nkurikije uko nashatse Imana nkayibura burundu..... nta Mana ibaho. Nafashe umwanzuro wo gushaka Satani nawe naramubuze. Ndanahamya ko na Satani ntawe ubaho. Nakoresheje uburyo bwose bibiriya ivuga, nabajije aba Pasteur Bose uko nabona Imana ndabikora arko ntayo nabonye.Ubu rero uwaba ari umukozi wa Satani akaba azi inzira nacamo ngo mubone yanyobora wenda we yanyumva Kuko banavuga ko ariwe mutware w’iyi si. Numero yanjye Ni 0733745096. Ndi serious uwanagira ngo numero bahamagara bakagera kwa Satani yayimpa nkihamagarira uwo mutegeka w’iyi si wenda nanjye yanyibuka akangabira naho iyo Mana muvuga puuuu!!!!

Ami de Dieu Kuya 1-09-2018

Birashoka da shitan kari hosec nugusenga cyane pe

Ami de Dieu Kuya 1-09-2018

Birashoka da shitan kari hosec nugusenga cyane pe