Uwari Gitifu wa Cyuve ushinjwa gukubita abaturage yasabiwe imyaka 15

Uwahoze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyuve muri Musanze, Sebashotsi Gasasira Jean Paul na bagenzi be barimo ba DASSO bakekwaho gukubita no gukomeretsa abaturage, Ubushinjacyaha bwabasabiye gufungwa imyaka 15 no gutanga ihazabu ya Miliyoni 5 Frw kuri buri umwe.

Ikinyamakuru Valuenews cyanditse iyi nkuru, kivuga ko aba bagabo batanu barimo uyu wahoze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge, basabiwe iki gihano mu iburanisha ryabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Ukuboza ku rukiko rwisumbuye rwa Musanze.

Ubushinjacyaha bumaze iminsi burega aba bagabo bakekwaho gukubita abaturage babaziza kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19 ndetse n’icyaha cyo gutanga ruswa, bwasabye ruriya rukiko kubahamya ibi byaha byombi.

Ubushinjacyaha bwasabye ko bahanishwa igifungo cy’imyaka 15 ku cyaha cyo gukubita no gukomeretsa n’ihazabu ya mliyoni 5 Frw ndetse bakanakatirwa igifungo cy’imyaka 7 ku cyaha cy’ubwinjiracyaha mu gutanga ruswa.

Ni urubanza rwabanje kuzamukamo impaka zishingiye ku nzitizi zatanzwe na Maniriho Martin wahoze ari DASSO wavugaga ko afunzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko kuko amaze amezi arindwi afungiye muri kasho ya Polisi mu gihe bagenzi be baregwa hamwe bo bafungiye muri gereza.

Uyu mugabo yasabaga urukiko ko yaburanishwa ukwe kuko ngo bigaragara ko ataregwa bimwe na bariya bandi gusa Ubushinjacyaha buvuga ko ari amatakirangohi kuko ibyaha akurikiranyweho ari kimwe n’ibya bagenzi be.

Ubushinjacyaha bwavuze ko uriya Maniriho yafunzwe nyuma kuko yabanje kwihisha inzego z’ubutabera akaza kwigaragaza ubwo yumvaga ko Sebashotsi na bagenzi be barekuwe [gusa bahise bongera gutabwa muri yombi].

Urukiko rwafashe umwanzuro rutesha agaciro buriya busabe bwa Maniriho, ruhita rusaba Ubushinjacyaha busobanura ikirego cyabwo bunagaragaza umwanzuro bwifuza.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ibimenyetso bishinja bariya bagabo birimo amashusho yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza bariya bahoze ari abayobozi bakubita abaturage, amafoto ndetse n’amajwi ndetse n’inyandiko za muganga zigaragaza ko Nyirangaruye Clarisse umwe mu bakubiswe yamugaye ku kigero cya 80% naho musaza we Manishimwe Jean Baptiste yari afite 10%.

Ubushinjacyaha kandi bwavuze ko ku cyaha cy’ubwinjiracyaha mu gutanga ruswa, buvuga ko Sebashotsi yifashishije muramu we akamusaba kumugira kwa se w’abana bakubiswe ngo bamuhe amafaranga bagirane amasezerano yanditse ko atanze imbabazi.

Uruhande rw’uregwa rwari rugezweho ngo rusobanure ku byari imaze gutangazwa n’Ubushinjacyaha, amasaha yahise agera kuko byari bimaze kuba saa kumi n’ebyiri, Umucamanza ahita asubika urubanza rukazasubukurwa kuri uyu wa Gatanu tariki 18 Ukuboza 2020.


Sebashotsi wahoze ari Gitifu wa Cyuve na bagenzi be ubu bari mu nkiko

Umudepite yandikiye Perezida Kagame amusaba kurekura Rusesabagina ’byihuse’, uyu Rusesabagina kandi yareze mu nkiko zo muri Amerika abarimo umuvugabutumwa wamushutse akisanga i Kigali, GainJet Aviation n’u Rwanda gufatanya ’kumushimuta’, n’andi makuru menshi utapfa gusanga ahandi ni k’UMUBAVU TV ONLINE:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo