Uwari Gitifu wa Cyuve na bagenzi be n’ubundi barakomeza gufungwa

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 03 Nyakanga 2020, Urukiko rw’ibanze rwa Muhoza rumaze gutegeka ko uwari Gitifu wa Cyuve Sebashotsi Gasasira Jean Paul na bagenzi be bafungwa by’agateganyo mu gihe cy’ iminsi 30 kubera ibyaha bishya bya ruswa bakurikiranyweho.

Mu isomwa ry’uru rubanza ryabaye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 03 Nyakanga 2020, urukiko rwagarutse ku mvugo z’abaregwa ubwo bireguraga ku cyaha cyo gushaka gutanga ruswa ndetse runagaruka ku kirego n’ibimenyetso byatanzwe n’ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Musanze, ku miterere y’icyaha n’ikorwa ryacyo.

Urukiko rwanifashishije imvugo z’abatangabuhamya babajijwe mu ipererezary’ibanze.

Rwanasuzumye kandi imyiregurire n’ubusabe by’abaregwa harimo no gutanga abishingizi n’ingwate y’imitungo, maze urukiko ruvuga ko rwasanze nta shingiro bifite.

Rushingiye kandi no ku mpamvu zikomeye zibahamya icyaha n’impungenge ubushinjacyaha bwagaragaje ko baramutse barekuwe bashobora gutoroka ubutabera no kubangamira iperereza cyane ko ngo n’icyaha baregwa cya ruswa ari icyaha cy’ubugome kinahanishwa igihano cy’igifungo kirenze imyaka ibiri.

Rusesenguye imvugo y’umwunganizi w’abaregwa Me Kamanzi Cyiza Bénjamin, aho yasabaga urukiko ko rwadohora abo yunganira bagakurikiranwa bari hanze bagatanga abishingizi n’ingwate, Urukiko na byo ntirwabihaye agaciro.

Nyuma yo guhuza ibi byose, hanagendewe kandi ku ngingo z’amategeko zigaragara mu gitabo cyerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha nimero 027/2019 ryo ku wa 19/09/2019 mu ngingo zaryo iya 74, 75,76, 77, urukiko rwafashe umwanzuro wo kubafunga by’agateganyo iminsi 30 muri Gereza nkuru ya Musanze mu gihe iperereza ku cyaha bakekwaho cyo gushaka gutanga ruswa rikomeje.

Urukiko rwatangaje ko abaregwa bafite uburenganzira bw’iminsi itanu yo kujuririra iki cyemezo.

Igisa nk’imyigaragambyo i Rusizi, Umuvugizi w’ishyaka R2UDA rya Barafinda yandikiye umutegetsi ukomeye ku Isi, Dosiye z’IBIFI BININI:

utube.com/embed/ZXlIry7XmDw" frameborder="0" allow="accelerometer; autopl





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo