Uwari ’Directeur’ aratabaza MINEDUC nyuma yo kwirukanwa mu buryo yita ’akarengane’-Video

Umusaza witwa Byiringiro Jean Chrysostome wo mu Karere ka Nyabihu mu Murenge wa Jenda wari umuyobozi w’ikigo cy’amashuri cya GS MUTOVU giherereye mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Bugeshi arataba Minisiteri y’Uburezi (NMINEDUC) nyuma yuko yirukanwe ku kazi ke mu buryo avuga ko budasobanutse n’abarimu bigishaga ku kigo ayobora bakamugirira urugomo kandi ngo ntibahanwe.

Uyu musaza atangira avuga ko akarengane yagiriye ngo gakomeye cyane aho ngo ku kigo yayoboraga hari abarimu babiri avuga ko bari barabaye ibikoresho by’abayobozi, aba ngo igihe kimwe isaha yo gutaha igeze moto ye yamutwaraga ije kumutwara barayifashe banga ko ataha kugeza ubwo atabawe n’abaturage byose biturutse ku bibazo byari mu kigo cy’ishuri.

Iki gihe avuga kandi ko ngo yatabaje n’ubuyobozi ariko ngo gutabarwa kukaba ntako yewe n’aba barimu ntibahanwe, ati "Ntabaza Umurenge, ntabaza ku Karere ariko gutabarwa kuba gukeya kuko abo barimu nta gihano bigeze bahabwa".

Muzehe Byiringiro avuga ko bigeze mu mwaka wa 2018 aba barimu bamukoreye ibi bakomeje kwigira ibyigenge kugeza nubwo ngo batangiye umwaka wa 2019. Muri uyu mwaka ngo kuri iki kigo Muzehe yayoboraga haje abayobozi baje mu bugenzuzi (Inspection) aba barimu ngo bihererana umwe muri bo bamubwira ibyo bitaga ibibazo bigera kuri 12 biri mu kigo cya GS MUTOVU.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2019 muri Gashyantare, nibwo ngo aba bayobozi baje kugaruka mu kigo bateranya abarimu bavuga ibibazo byinshi byarimo ngo nko kutazana umuriro mu mashuri, ngo ahinga umurima w’ishuri, ngo atanga amanota uko yiboneye, ngo akoresha abarimu murima w’ishuri ariko ngo icyo gihe abasubiza kuri byose.

Ibi bibazo byakomeje gukururuka kugeza ubwo Muzehe Byiringiro afunzwe. Abajijwe icyo afungwa yabwiwe ko afungiwe, ati "Ntabyo bambwiye, baramfashe baramfunga ariko jyewe nkajya naga akajisho kuri bya bindi byabaye".

Ageze mu bushinjacyaha ngo nibwo yatangiye kubazwa ku kuba ngo yarahingaga umurima w’ikigo, aho ngo yasobanuye ko nubwo wahinzwe, ngo amafaranga yose yazanwaga mu kigo, yisobanura no ku bindi birego byose yaregwaga.

Umushinjacyaha ngo amaze kumva ubwisobanure bwa Muzehe Byiringiro n’ibyo inyandiko z’ishuri zagaragazaga ku gushinjwa guhinga umurima w’ishuri, ngo yahise amurekura nyuma yo gusanga ngo umurima yari yarawuhawe mu masezerano kandi n’amafaranga azanwa mu kigo. Iyi Dosiye ngo yaje no gushyingurwa burundu nkuko Muzehe Byiringiro abivuga.

Muzehe Byiringiro wari warahagaritswe ku kazi, ngo amezi atandatu yari yahagaritswemo ashize mu kwezi kwa Cyenda kwa 2019 yasubijwe mu kazi ke ariko ngo amazemo ukwezi kumwe ku itariki ya Mbere y’ukwezi kwa Cumi ku Karere ngo baramubwira ngo natahe bishingikirije ibirego byateshejwe agaciro n’ubushinjacyaha.

Muzehe Byiringiro avuga ko yatakambiye inzego zitandukanye ariko ntarenganurwe. Avuga ko yandikiye na Komisiyo ishinzwe abakozi ba Leta ariko igashingira ku mwanzuro w’Akarere kamwirukanye itaje kumugenzura kandi ngo ari ko amategeko abiteganya.

Uyu musaza avuga ko ku kwirukanwa kwe ari akarengane yakorewe ashingiye ku kuba ngo umushinjacyaha yaragaragaje ko guhinga umurima w’ishuri yashinjwaga yari afitanye amasezerano na ryo.

Muzehe Byiringiro avuga ko kuba icyaha kiri penal cyarahujwe n’icy’akazi na cyo avuga ko kitagaragara, ngo ari akarengane.

Uretse kuba Muzehe Byiringiro asaba inzego iki kibazo kireba ko zamurenganura, anasaba abarimu kujya bagira imyitwarire myiza ku bayobozi babo abishingiye ku bo yayoboraga bamuhangaye bagafata moto ye kugeza ubwo bisabye ko atabarwa n’abaturage.

Umva akarengane ka Muzehe Byiringiro muri iyi Video y’ikiganiro kirambuye yagiranye n’UMUBAVU:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
Maniriho Jean Bosco Kuya 20-11-2020

Reka turebe Mineduc ko yamurenganura uminsi ni imitindi Time gone never come