Uwari Depite yahamijwe ibirimo kwigomeka arazwa muri Gereza

Kuri uyu wa Kane uwahoze ari umudepite, Fabien Banciryanino yagejejwe imbere y’umucamanza mukuru wa Ntahangwa i Bujumbura, amenyeshwa ibyo ashinjwa mbere yo kujyanwa gufungirwa muri Gereza ya Mpimba.

Amakuru aturuka mu gihugu cy’u Burundi aravuga ko ku mugoroba wo kuri uyu wa kane tariki ya 08 Ukwakira, Ubushinjacyaha bwa Ntahangwa bwafashe icyemezo cyo kohereza muri gereza, Depite Fabien Banciryanino nyuma y’amasaha menshi ahatwa ibibazo.

Kimwe n’ibindi bitangazamakuru byanditse iyi nkuru, SOS Medias Burundi iravuga ko Ho. Banciryanino yumviswe n’umucamanza w’Urukiko Rwisumbuye n’Ubushinjacyaha bya Ntahangwa, mu Mujyi wa Bujumbura, mu gihe kingana n’amasaha agera kuri atatu.

Yamuhamije ibyaha yari akurikiranweho birimo "kwigomeka, gusebanya no guhungabanya umutekano w’imbere mu gihugu".

Amakuru agera kuri uru rubuga aravuga ko abanyamakuru batari bemerewe gukurikirana iburanisha.

Hon. Banciryanino yunganirwaga n’abavoka babiri. Umwe muri bo, Christophe Nkeringanji, yabwiye BBC ko yashinjwe ibyaha bitatu birimo amagambo yavugiye mu Nteko "ko abategetsi bishe abantu ku ngoma ya Nyakwigendera Perezida Pierre Nkurunziza".

Uruhande rwa Leta ntacyo ruravuga ku ifungwa n’ibyaha uyu wahoze ari umudepite ashinjwa.

Uyu yatawe muri yombi ku wa Gatanu ushize akuwe iwe mu gace ka Ngagara (mu majyaruguru ya Bujumbura). Kuva icyo gihe yari afungiye muri kasho ya polisi.

Ku wa Gatatu, yandikiye Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Uburenganzira bwa Muntu yamagana "urubanza rumuvutsa uburenganzira bwe bw’ibanze".

Banciryanino wari mu Nteko y’u Burundi yasoje Manda yayo, azwi cyane ko ataryaga iminwa mu kunegura ubutegetsi bw’u Burundi abinyujije mu bitekerezo yatangaga mu Nteko.

Ijambo rya Mbere umuyobozi w’inzibacyuho wa ADEPR, Pastor NDAYIZEYE Isaie yavuze, ati "Guhindura ibintu ntibisaba imyaka", UMUBAVU TV twakurikiranye ihererekanyabubasha ryose uko ryakabaye, urabyibonera uko byari byifashe muri iyi Video:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo