Uwanyereka report za Tom Ndahiro || Tom ashobora kuba apfobya Jenoside || Karasira & Apotre Mutabazi

Umunyarwandakazi witwa Idamange Iryamugwiza Yvonne utuye mu murenge wa Kimironko akarere ka Gasabo ari kuvugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga kubera ikiganiro yashyize kuri YouTube cyateje impaka bigatuma Tom Ndahiro yandika kuri Twitter amagambo yanenzwe na benshi aho binakekwa ko yaba yarahamagajwe na Polisi.

Umubavu ukimara kumenya aya makuru wagerageje guhamagara Idamange ngo agire icyo adutangariza kuri aya makuru ari kuvugwa ariko ntiyafata Telefone.

Mu magambo Tom ndahiro yanditse kuri Twitter yifatiye ku gakanu abarimo Idamange n’abandi nka Karasira Aimable, Umubavu, Apotre Mutabazi, Ingabire Victoire Umuhoza, ndetse na Etiene Gatanazi.

Mu kiganiro na Ukwezi Tv ikorera kuri murandasi Karasira yanenze uburyo Tom Ndahiro abashinja gupfobya Jenoside anavuga ko kuba mugenzi wa Idamange yagira amahirwe bikamuhama.

Yagize ati: "Kuba naba ndi mugenzi wa Idamange, ibyo birakampama jyewe kungereranya n’intwari tubona ziriho uba ugakoze.

Karasira yavuze ko ku giti cye Idamange yabonye ari ijwi rya rubanda kandi ko ngo avuga ibintu abanyarwanda batekereza ariko bakagira ubwoba bwo kubivuga.

Yagize ati: "Yvonne Idamange, nge ku giti cyange ni ijwi rya rubanda,biriya bintu yavuze nibyo Abanyarwanda hafi ya twese dutekereza, dushaka kuvuga ariko tukagira ubwoba bwo kubivuga, Nge rero namufashe nk’Intwari nta nubwo napfundura udushumi tw’inkweto ze, Numvise ukuntu avuga ibibazo by’u Rwanda neza neza uko abibona nange niko mbibona uretse ko nge ntagira akanyabugabo ku kubivuga ngo mbwire n’abo yabwiye.

Yakomeje avuga ko Tom Ndahiro bamwita umushakashatsi ariko ngo nta kintu kizima yavumbuye, ati: "Tom sinzi niba anuzuye mu mutwe ni ukuvuga ngo birakabije ibintu akora, ku giti cyange rero umuntu wambere ushobora kuba apfobya Jenoside ni Tom Ndahiro kuko niwe muntu ufata Jenoside muri contexte yakorewemo akayivanga n’ibindi.

Karasira yakomeje asaba sosiyete Nyarwanda gukora iyo bwabaga ikamwigizayo ikamwima uruvugiro n’aho ubundi arasenya umuryango Nyarwanda.

Apotre Mutabazi washyizwe mu majwi na Tom Ndahiro ko apfobya Jenoside yakoranye ikiganiro na Ukwezi tv agira icyo avuga kuri Tom.

Yagize ati: "Umbwiye ko hari undi muntu wanzwe mu Rwanda kumurusha byagorana, Tom ntihagire umuntu umurakarira cyane yibagiwe ko ari umushakashatsi avuga atashakashatse, Mbese abantu bagerageze kumwumva ariko ntibamurakarire cyane.

Apotre Mutabazi akomeza yibaza niba nta kibazo bimutera kuba yanzwe n’abanyarwanda bikamuyobera.

Yakomeje agira ati: "Tom simuzi, icyakubwira ko tunahuriye mu nzira ntamumenya,ubundi abantu babagabo mu Rwanda mba mbazi, mba muzi nkavuga ngo uriya ndamuzi, nge sinshobora kwataka umuntu tutanganya taye.

Yavuze kandi ko ngo Tom Ndahiro ari mu bantu bazasenya ishyaka riri k’ubutegetsi FPR Inkotanyi.

Tom Ndahiro bita umushakashatsi si ubwa yaba yibasiye abantu bavuga ibitagenda mu Rwanda akabashinza ingengabitekerezo ya Jenoside bitewe n’ibyo baba batangariza Abanyarwanda.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo