Uwambara umwenda uriho ’ifoto ya Perezida Habyarimana’ yarabifungiwe?

Mu gihe hari amafoto y’umugabo wambaye umupira ushushanyijeho ifoto ya Perezida Juvenal Habyarimana wahoze ayobora u Rwanda bivugwa ko yafashwe akabifungirwa, amakuru ubu aravuga ko yaje kurekurwa kubera ko ngo basanze nta cyaha kibirimo.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, nibwo ku mbuga nkoranyamba zitandukanye hakwirakwijwe aya makuru avuga ko tariki 21 Nzeri 2020 mu masaha ya saa tanu hari umugabo witwa Ngarambe Magnifique w’imyaka 60 wafatiwe mu Murenge wa Ntyazo, Akagari ka Bugali, Umudugudu wa Marabage ku bufatanye bw’inzego z’ibanze.

Muri ubu butumwa bwakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, bivugwa ko yafashwe yambaye umupira uriho ifoto ya HABYARIMANA Juvenal, wabaye Perezida w’u Rwanda, akaza gupfa ku itariki ya 06 Mata 1994.

Buriya butumwa buvuga ko Ngarambe yabwiye abamufashe ko “yambara uriya mwenda kugira ngo abana bamenye amateka ye, avuga aya Habyarimana.

Amakuru avuga ko uyira mugabo yabaye mu ngabo za RDF, akaza gusezererwa mu buryo buzwi ku wa 08 Ukuboza 1998.

Ngo yajyanywe kuri Sitasiyo ya Ntyazo ngo abitangire ibisobanuro.
Mu kumenya amakuru y’icyakurikiyeho, umwe bakurikiranye iby’uriya mugabo utashatse gutangazwa yavuze ko ngo uriya mugabo atafunzwe.
Yagize ati “Ntawamufunze….”.

UMUBAVU twagerageje kumenya icyo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ntyazo abivugaho niba koko uyu mugabo yarafashwe n’icyakurikiyeho ariko ntibyadukundira.

Icyakora Dr. Murangira Thierry uri kuvugira Urwego rugenza ibyaha mu Rwanda, RIB we yavuze ko uriya mugabo adafunze.

Ati “Ntabwo RIB yigeze ifata cyangwa ngo ifunge Ngarambe Magnifique.”

Dr. Murangira Thierry kandi yabwiye ikinyamakuru UKWEZI ko ngo na bo ubu butumwa bwakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga bubonye ariko ngo nta muntu ufite ariya mazina unakurikiranyweho ibyavuzwe haruguru bataye muri yombi.


Umugabo wafashwe yambaye umwenda uriho Habyarimana


Ifoto y’uwari Perezida w’u Rwanda, Juvenal Habyarimana igaragara ku mupira wa Ngarambe Magnifique.

Nyuma yo guterwa impanuka n’imodoka za Perezida, inzara igiye kubatsinda mu nzu, ngo hari n’igihe baburara babuze icyo guteka:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo