Uwahoze ari Perezida wa Pakistan yakatiwe urwo gupfa

Pervez Musharaf uri mu buhungiro i Dubai, yahamijwe icyaha cy’ubugambanyi n’icyo guhonyora Itegeko Nshinga. Uyu mugabo wayoboye Pakistan kuva muri 2001-2008 yakatiwe urwo gupfa.

Intandaro y’iki gihano, ni icyemezo yafashe ku wa 3 Ugushyingo 2007, aho yatangaje ibihe bidasanzwe (State of Emmergency) mu gihugu, Itegeko Nshinga rishyirwa ku ruhande.

“Pervez Musharraf yishe ingingo ya 6 y’Itegeko Nshinga rya Pakistan” nk’uko umunyamategeko wa Leta Salman Nadeem yabibwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters.

Uru rubanza rwatangiye mu mwaka wa 2014, Musharraf ahakana ibyaha aregwa.

Gutangaza ibihe bidasanzwe mu gihugu, byaje bikurikira icyemezo Musharraf yafashe muri Werurwe 2007 cyo gukuraho Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Iftikhar Muhammad Chaudhry, icyemezo cyaje kunengwa n’Urukiko rw’Ikirenga mu mwanzuro warwo, aho rwavuze ko kitari gikurikije amategeko.

Gushaka gukuraho Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, icyo gihe byavutsemo imyigaragambyo y’abanyamategeko mu gihugu, aba baza gushyigikirwa n’amashyaka ya Politiki n’indi miryango.

Musharraf yavukiye muri New Delhi mu 1943, imyaka ine mbere y’uko u Buhinde na Pakistan bitandukana, buri kimwe kikaba igihugu ukwacyo (mbere byari igihugu kimwe).

Nyuma gato yo kuvuka kwe, ababyeyi be bavuye muri New Delhi, bajya gutura mu Majyepfo ya Pakistan ahitwa Karachi, ahaje kuba igicumbi cy’amamiliyoni y’abantu bimutse bava mu Majyaruguru y’u Buhinde bakajya gutura mu gihugu gishya cy’Abasilamu.


Pervez Musharraf w’imyaka 76 yakatiwe igihano cyo kwicwa

’Sankara’ yagarutsweho mu kiganiro RIB yagiranye n’abanyamakuru:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo