Uwahawe imbabazi na Perezida Magufuli yasabye kwigumira muri Gereza

Ubwo igihugu cya Tanzania cyishimiraga imyaka 58 kimaze kibohoye ingoyi y’abakoloni, Perezida John Magufuli yatanze imbabazi muri ibyo birori ku bagororwa barenga 5000 mu rwego rwo kugabanya umubare w’abantu bafunze gusa hari uwagaragaje ko n’ubundi ntaho kujya afite bityo byamubera byiza yigumiye muri Gereza.

Merad Abraham, umwe mu mfungwa 5 533 zemerewe kurekurwa ku mbabazi z’umukuru w’igihugu John Pombe Magufuli, yanze gusohoka muri Gereza ya Ruanda ngo asubire mu buzima busanzwe ngo kuko ntabo afite asanga mu buzima bwo hanze.

Abraham avuga ko ntaho afite ho kwerekeza ndetse ko nta n’umuvandimwe afite yasanga, akisabira gukomeza kugororerwa muri iriya gereza iherereye mu gace ka Mbeya.

Abraham yagaragaje ko atishimiye gusubira mu muryango yahozemo, ahitamo kwikomeretsa mu maso akoresheje amabuye kugira ngo akomeze kwitabwaho yibereye muri gereza.

Ku wa 09 Ukuboza 2019, umunsi Tanzania yizihizaho ubwigenge bwayo, ni bwo Perezida wa Tanzania John Pombe Magufuli yahaye imbabazi bariya bagororwa 5 533 bafungiye muri gereza zitandukanye ziri mu gihugu.

Ejo ku wa Kabiri abagera kuri 70 bararekuwe basubira mu miryango yabo, gusa na n’ubu uyu Abraham ntashaka kurenga imiryango y’iyi gereza.

N’ubwo Abraham avuga ko ashaka kwigumira muri gereza, Ubuyobozi bwa gereza bwo butangaza ko ibaruwa imusohora iteganya ko atagomba kuyiraramo ku wa kane w’iki cyumweru.

Uyu mugabo yari amaze imyaka 19 muri gereza, asigaje 11 ngo arangize igiahano k’imyaka 30 yakatiwe nyuma y’uko ahamijwe icyaha k’ihohotera rishingiye ku gitsina.


Merad Abraham yikubise mu isura arikomeretsa kugira ngo adasohoka muri Gereza

Clarisse Karasira ati "Ubukene bwa Karande si isezerano":





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo