Utundi duce 9 umujyi wa Kigali ugiye gusenyamo amazu vuba-Video

Mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa Mbere tariki 9 Werurwe 2020, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Prof. Shyaka Anastase n’abayobozi b’umujyi wa Kigali, batangajwe ko mu mujyi wa Kigali hagiye gusenywa izindi nzu 1500 bavuga ko ziri ahashobora gushyira ubuzima bw’abaturage mu kaga.

Ni nyuma y’uko Ikigo gishinzwe iteganyagihe mu Rwanda cyaburiye Abanyarwanda ko imvura nyinshi igihe gukomeza kugwa kugeza mu kwezi kwa Gatanu.

Mu kwirinda ingaruka z’ibiza bivuye kuri iyi mvura igiye kugwa, Umuyobozi w’umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa yavuze ko indi miryango igera ku 1,500 igomba kwimurwa.

Umujyi wa Kigali uvuga ko mu gihe gishize imiryango igera ku 6,000 yimuwe ivanwa mu bishanga no mu manegeka aho ituye gusa abimuwe benshi mu nkubiri nk’iyi ishize, binubiye uburyo bimuwemo, cyane cyane abari bafite ibyangombwa byemewe n’amategeko batahawe ingurane, ikibazo n’ubu gishobora kongera kugaragara.

Meya Rubingisa yemera ko n’ubu hari abazimurwa nubwo bari barahawe ibyangombwa byo kubaka byemewe n’amategeko, gusa akavuga ko aya ari amakosa yabaye

Mu bazasenyerwa, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Anastase Shyaka mu buryo buteruye we yabaye nk’uwemeza ko nta ngurane aba bazabona.

Ati "Ugiye kubaka ahantu ibitaro, umuntu yari yarahubatse nk’aka-villa, cyangwa ugiye kuhaca umuhanda, uwo ugomba kumuha ingurane kuko ugiye kuhashyira ibikorwa by’inyungu rusange.

Ariko aha [abagiye kwimurwa], ahantu hari igishanga dushakira inzira y’amazi kugira ngo tuve mu biza, ayo mazi iyo aje akabibatura ntabwo navuga ngo nihagire uguha ingurane".

Minisitiri Shyaka yemeza ko ibi leta ibikora mu rwego rw’ubutabazi.

Gusenyera ku ngufu abatuye ahateje akaga byatumye hari uduce duhanagurwa burundu, ahakozweho cyane ni nka Kiruhura, Gatsata, Nyabugogo n’ahandi hanyuranye mu mujyi wa Kigali.

Mu duce tugiye gusenywa vuba harimo Mpazi (hagati ya Kimisagara na Gitega), hariya ku Mulindi mu Murenge wa Nyarugunga, za Rwampala, hirya muri za Kangondo zombi na Kibiraro (aha hazwi nka Bannyahe) n’ahandi.

Umva ikiganiro kirambuye hano abanyamakuru bagiranye na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu nUmujyi wa Kigali bavuga ko indi miryango 1500 igiye gusenyerwa:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo