Utubari turakomeza gufungwa, kujya no kuva i Rusizi ntibyemewe

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 29 Nyakanga, muri Village Urugwiro hateraniye Inama y’Abaminisitiri yari iyobowe na Perezida Kagame igamijwe kuvugurura amabwiriza yo guhangana n’icyorezo cya COVID-19, iyi nama yafatiwemo imyanzuro itandukanye irimo nko kuba utubari dukomeza gufungwa kimwe no kujya no kuva mu Karere ka Rusizi uretse gusa nk’amakamyo atwaye ibicuruzwa.

Abatanga serivisi zo mu tubari ni bamwe mu bari bategereje cyane kumenya niba na bo babona amahirwe yo kongera gusubukura ibikorwa byabo gusa byarangiye iyi nama yanzuye ko utubari dukomeza gufungwa.

Abatuye mu Karere ka Rusizi kari kamaze iminsi kari mu kato, na bo bari bategereje kumenya niba bemererwa kuva muri aka Karere kimwe n’abandi bari bategereje kukinjiramo ariko aba bose na bo byarangiye iyi nama yanzuye ko bitemewe kujya no kuva muri aka Karere mu gukomeza kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 uretse gusa amakamyo atwaye ibicuruzwa.

Icyemewe gusa ni ingendo hagati mu Karere ka Rusizi mu gihe mu minsi ishize hari ibice bimwe na bimwe byari byashyizwe muri gahunda ya Guma mu rugo kubera umubare munini w’abari bakomeje kwandura COVID-19 muri kariya Karere.

Iyi Nama y’Abaminisitiri yari iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yibukije Abanyarwanda kutirara na gato, ahubwo bakongera imbaraga mu kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

Abaturage kandi basabwe kugabanya ingendo zitari ngombwa harimo no kugabanya gusurana mu miryango igihe bidakenewe.

Abaturarwanda bibukijwe ko bagomba kwambara udupfukamunwa neza igihe cyose bagiye ahantu bahurira n’abandi bantu.

Mu bindi byari byitezwe ni ukuba hakongerwa amasaha abantu bagomba kuba bagereyeho mu ngo zabo ariko ntacyahindutse ni ukuva kuva saa kumi n’imwe (05:00) za mu gitondo kugeza saa Tatu (21:00) z’ijoro.

Inama y’Abaminisitiri yongeye kumenyesha ko Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali kizasubukura ingendo kuri uyu wa 01 Kanama 2020 mu gihe imipaka yo ku butaka yo ikomeza gufungwa uretse imodoka zitwaya ibicuruzwa cyangwa Abanyarwanda cyangwa abandi baba mu Rwanda bazaba bataha mu gihugu.

- Serivisi zemerewe gukora

a. Insengero zemerewe gukora serivisi z’ingenzi hakurikijwe amabwiriza yatanzwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu.

b. Ibikorwa by’Inzego za Leta n’iby’abikorera bizakomeza, ariko buri rwego rugakoresha abakozi b’ingenzi, abandi bagakomeza gukorera mu rugo.

c. Ubukerarugendo buzakomeza. Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali kizasubukura ingendo ku itariki ya 1 Kanama 2020.

d. Hoteli zizakomeza gukora ndetse zemerewe no kwakira inama, hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19. Hoteli zirashishikarizwa kandi kugira uruhare mu bukerarugendo bw’imbere mu gihugu.

e. Ingendo hagati mu Karere ka Rusizi ku bahatuye zizakomeza, ariko ingendo zo kujya no kuva muri ako Karere ka Rusizi zirabujijwe, uretse amakamyo atwaye ibicuruzwa.

f. Ibikorwa bya siporo zikorerwa hanze abantu bategeranye bizakomeza. Icyakora siporo ikorewe mu nyubako z’imyidagaduro (gyms) irabujijwe.

g. Moto zizakomeza gutwara abagenzi, uretse mu duce twashyizwe muri gahunda ya Guma mu Rugo (lockdown). Abatwara moto barasabwa kubahiriza amabwiriza y’isuku no kwambara udupfukamunwa buri gihe.

h. Ishyingirwa rikorewe imbere y’Ubuyobozi rizakomeza ariko ryitabirwe n’abantu batarenze 15. Imihango y’idini yo gushyingira ikorerwa mu nsengero izakomeza, ariko ikitabirwa n’abantu batarenze 30.

i. Imihango y’idini yo guherekeza/gusezera uwapfuye mu nsengero izakomeza, ariko ikitabirwa n’abantu batarenze 30. Imihango yo gushyingura nayo ntigomba kurenza abantu 30.

- Serivisi zizakomeza gufunga

a. Imipaka yo ku butaka izakomeza gufungwa, uretse ubwikorezi bw’ibicuruzwa (cargo trucks). Abanyarwanda n’abandi bantu basanzwe batuye mu Rwanda bemerewe gutahuka.

b. Amashuri azakomeza gufunga kugeza muri Nzeri 2020.

c. Amateraniro rusange cyangwa mu ngo arabujijwe uretse kwitabira ikiriyo.Ikiriyo ntikigomba kwitabirwa n’abantu barenze 15 icyarimwe.

d. Ibikorwa by’imikino y’amahirwe bizakomeza gufunga.

e. Utubari tuzakomeza gufunga.

4. Inama y’Abaminisitiri yagejejweho icyerekezo 2050 (Vision 2050).

Gitifu arashinjwa guhohotera umuturage amuziza ubutaka bwe, uwo Polisi yishe imurashe, Dr Kayumba yakatiwe igifungo cy’umwaka, CSP Zuba wemereye umuvandimwe wa Gen Patrick Nyamvumba gusurwa yakatiwe gukomeza gufungwa n’andi makuru menshi utapfa gusanga ahandi ni k’UMUBAVU TV ONLINE:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo