Usimbura Uwamurera Salama wangiwe n’urw’Ikirenga kuba Umusenateri yamenyekanye

Nyuma yuko Urukiko rw’Ikirenga rwangiye Uwamurera Salama wari watowe n’Ihuriro ry’Imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda kuba umusenateri ruvuga ko nta bunararibonye afite bwo kujya muri uwo mwanya, ubu yamaze gusimbuzwa Murangwa Ndangiza Hadidja wo mu ishyaka PDI nk’uzarihagararira muri Sena.

Murangwa yatorewe gusimbura Uwamurera mu matora yabaye ejo ku wa Kane tariki ya 02 Ukwakira 2019 ku cyicaro cy’Ihuriro ry’Imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda giherereye ku Kacyiru.

Muri aya matora, hari hiyamamaje abakandida batatu, hatorwa Murangwa Hadidja wo muri PDI ku majwi 32, Athanase Nahimana wa PS Imberakuri yagize amajwi ane naho Masozera Icyizanye Jacky wa Democratic Green Party of Rwanda agira amajwi 7, n’impfabusa imwe.

Perezida wa PDI Harerimana Fazil yashimiye abahagarariye imitwe ya Politiki bagiriye icyizere ishyaka ayoboye.

Ashingiye ku bunararibonye bwe, yavuze ko Hadidja azafatanya n’abandi neza muri Sena.

Ati “Twakiriye neza icyizere abahagarariye amashyaka baduhaye, turabashimira kandi tubizeza ko tuzakomeza gushaka abakandida beza igihe cyose bizaba bikenewe”.

Murangwa Ndangiza Hadija ugiye guhagararira ishyaka PDI muri Sena, ni inzobere mu bijyanye n’imisoro akaba n’umunyamategeko mu bijyanye n’imisoro. Ni umwe mu bagize inama y’ubutegetsi muri Banki Nkuru y’Igihugu, BNR.

Ni umunyamuryango w’Ikigo Mpuzamahanga cy’Ubukemurampaka cya Kigali (KIAC). Yakoze mu mishinga itandukanye yiga ku misoro n’ubucuruzi yabaga ihuriweho n’imiryango mpuzamahanga ndetse na Guverinoma y’u Rwanda.

Yakoze akazi k’ubujyanama mu bigo mpuzamahanga nka International Finance Corporation (IFC ), Umushinga wo guhuza imisoro muri EAC n’ibindi.

Kuri ubu yakoraga nk’impuguke ishinzwe igenamigambi n’iterambere ry’ikigo mu kigo cy’ababaruramari b’umwuga mu Rwanda, (ICPAR).

Yagiye mu nama z’ubutegetsi z’ibigo bitandukanye mu Rwanda nko muri Banki Itsura Amajyambere (BRD), Ishami rishinzwe ubuvuzi mu gisikare (MMI) no mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC).

Murangwa asanze Nkusi Juvenal w’ishyaka PSD, wamaze gutorerwa guhagararira Ihuriro ry’imitwe ya Politiki muri Sena.


Murangwa Ndangiza Hadidja ni we uzahagararira ishyaka PDI muri Sena


Uwamurera wangiwe kuba umusenateri yavuze ko uburambe yari abufite ngo ahubwo ubunararibonye aribwo atujuje, imvugo benshi batinzeho

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo