Ushinzwe iperereza kuri ruswa mu rwego rw’Umuvunyi afunzwe azira kurya ruswa

Umukozi ushinzwe iperereza mu ishami rishinzwe gukurikirana ibyaha bya ruswa mu rwego rw’Umuvunyi amaze iminsi micye atawe muri yombi akurikiranyweho kurya ruswa, icyaha yakoze mu myaka umunani ishize ataraza muri uru rwego. Uru rwego ngo ntabwo rwari kubyihanganira.

Theoneste Komeza akurikiranyweho kwakira ruswa mu 2011 akiri umupolisi w’igihugu, aya makuru Urwego rw’Umuvunyi ngo ntirwari rwayamenye mu gihe yahabwaga akazi.

Komeza yatsindiye akazi ka “Investigator in Special on Corruption Unit” hagati mu mwaka ushize, hamwe na bagenzi be bari bashya muri uru rwego yarahiriye gukora izi nshingano muri Nyakanga umwaka ushize imbere y’Umuvunyi Mukuru.

Jean Pierre Nkurunziza, umuvugizi w’Urwego rw’Umuvunyi yabwiye Umuseke ko uru rwego rwahawe aya makuru n’abantu maze rukayakurikirana rugasanga uyu mukozi akwiye gukurikiranwa.

Ati “Urwego rw’Umuvunyi rushinzwe kurwanya ruswa n’Akarengane, ntirwabona amakuru nk’ayo ngo ruyihorere n’ubwo ari umukozi warwo.”

Nkurunziza avuga ko mu guha akazi uyu mukozi bagenzuye imyitwarire ye ariko batari bamenye iby’ibi byaha yigeze gukora. Ati “No muri CV ye ntiyigeze ashyiramo ko yabaye umupolisi bivuze ko habayeho kutwihishamo, kuko ntabwo twari kugenzura ibintu tutaketse”.

Mu itegeko rishya rihana ibyaha icyaha cya ruswa ntabwo gisaza, mu itegeko rishaje icyaha cya ruswa cyagiraga ubusaze nyuma y’imyaka 10. Nkurunziza ati “bityo rero uru rwego ruracyafite ubushobozi bwo kumukurikirana”.

Uyu mukozi w’Urwego rw’Umuvunyi ubu akurikiranywe n’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda nubwo ataragezwa imbere y’ubutabera.

Umuvugizi w’Ubushinjacyaha Faustin Nkusi yabwiye Umuseke ko Dosiye y’uyu mukozi w’Umuvunyi bayishyikirijwe tariki 11 Werurwe 2019, akurikiranyweho kwakira ruswa. Ngo azaregerwa urukiko mu minsi itanu uhereye igihe dosiye yashyikirijwe Ubushinjacyaha.

Nkurunziza avuga ko abanyarwanda bakwiye kwirinda ruswa kuko ibahesha isura mbi igihugu n’umuntu ku giti cye, avuga ko kuba Umukozi w’Urwego rushinzwe kurwanya iki cyaha yagikekwaho batabyihanganira agomba kugikurikiranwaho n’ubutabera.

Nkurunziza ati “abanyarwanda bakwiye gukomeza kugaragaza amakuru kuri ruswa n’akarengane kuko ari akazi k’abantu bose. Iyo tutagira umuntu utubwira amakuru nk’aya (kuri iki kirego) ntabwo twari kuzayamenya”.

Icyaha cya ruswa gihanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka irindi n’icumi.

PNG - 1.9 Mb
Komeza Theoneste arahirira inshingano ze

SRC: Umuseke





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo