Ushinjwa kwica umuhanzi Mowzey Radio yagaruwe mu urukiko

Godfrey Wamala ushinjwa kwica umuhanzi wo muri Uganda, Mowzey Radio, yongeye kujya mu rukiko asaba ko yarekurwa by’agateganyo ariko urukiko rumutera utwatsi.

Uyu mugabo uzwi cyane nka Troy ni we ushyirwa mu majwi ko yakubise Moses Sekibogo [Radio] bikamuviramo kujya muri Koma kugeza ubwo yitabye Imana tariki 01 Gashyantare 2018.

Troy yari ashinzwe umutekano mu kabari kitwa The Bar gaherereye mu gace ka Entebbe ari naho yakubitiye Mowzey Radio waririmbaga mu itsinda rya Good Lyfe.

Yatawe muri yombi tariki 04 Gashyantare 2018 nyuma y’iminsi yari amaze yihisha inzego z’umutekano.

Kuva icyo gihe ntabwo araburanishwa mu mizi. Kuri uyu wa 08 Kanama 2019 yagejejwe imbere y’urukiko asaba ko yarekurwa by’agateganyo ariko umucamanza avuga ko adashobora gufata umwanzuro ku busabe bwe kuko hari undi wari wabufasheho icyemezo.

Urubanza rwa mbere rwaburanishijwe n’uwitwa Jane Francis Obodo wari wanzuye ko Troy akomeza gukurikiranwa afunzwe.

Ibi byatumye umucamanza wo mu rukiko rukuru Nyanzi avuga ko uwari wafashe icyemezo ari nawe ufite ubushobozi bwo kurekura uyu musore umaze umwaka n’igice mu buroko.

Troy yaherukaga imbere y’urukiko tariki 24 Kanama 2018 nabwo aburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.


Godfrey Wamala ukurikiranyweho kwica Mowzey Radio yagaruwe mu urukiko

Nyakwigendera Mowzey Radio yitabye Imana muri Gashyantare, urupfu rwe rwashenguye benshi kugeza magingo aya

@Umubavu.com





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo