Ushinjwa kuroga Perezida Nkurunziza uheruka kwitaba Imana yabiteye utwatsi

Amb Nasasagare Albert ushinjwa kuba ari we waba wararoze Nyakwigendera Perezida Pierre Nkurunziza uheruka kwitaba Imana, yahakanye aya makuru, avuga ko ababivuga ari abashaka gusubiza u Burundi mu bibazo.

Mu gihugu cy’u Burundi hakomeje guhwihwiswa amakuru avuga ko Amb. Nasasagare wari ushinzwe gutegurira Perezida Nkurunziza ingendo, yaba ari we wamuhaye uburozi bikamuviramo urupfuyu.

Ibi biravugwa mu gihe inzego z’ubuyobozi mu Burundi zavuze ko Nkurunziza yishwe n’uburwayi bw’umutima, ibyo benshi bakemanze bagakomeza gushakishiriza impamvu y’urupfu rwe ahandi, bamwe bakavuga ko yishwe n’icyorezo cya Covid-19, abandi bakavuga ko yaba yararozwe n’abantu bamuhoraga hafi.

Nyuma yo kwandika mu gitabo abenshi bashyiramo ubutumwa bwo gusezera kuri Perezida Nkurunziza, umunyamakuru yegereye Nasasagare amubaza ku bijyanye n’aya makuru.

Nasasagare yavuze ko byamugezeho ariko yibaza impamvu ki ababivuga batabivuze igihe bamubonaga aha uburozi nyakwigendera.

Avuga ko ntaho yari guhera aroga Nkurunziza kuko uretse no kumubera umuyobozi yari nk’umubyeyi we.

Ati “Uriya muyobozi w’igihugu ntiyari umuyobozi wanjye ahubwo yari umubyeyi wanjye [...] Ugira icyo wishinja iyo uzi ko ubifitemo uruhare ariko iyo uzi ko nta ruhare ubifitemo, ushima Imana.”

Nasasagare avuga ko abantu bakwirakwiza aya makuru bagamije gusubiza igihugu inyuma, agaheraho asaba Abarundi kubima amatwi ahubwo bagakomeza umurage mwiza bahawe na Nkurunziza.

Ati “Urebye neza aba ni abantu bashaka kudusubiza mu bibazo, ni abantu bashaka kudushyamiranya ariko muri iki gihe ibyo bintu nta mwanya bigifite ahubwo nashakaga kwisabira Abarundi ngo bibe umwanya mwiza wo gufatana mu mugongo, wo gushyigikirana, ntibibe uwo kwishishanya ahubwo ube uwo gukomeza umurage mwiza yaduhaye nk’uko izina rye ryabivugaga ngo ni umuhuza.”

Perezida Petero Nkurunziza wayoboraga u Burundi kuva ku wa 26 Kanama 2005, yitabye Imana ku wa 8 Kamena aguye mu bitaro bizwi nka Hôpital du cinquantenaire Natwe Turashoboye bya Karusi, kuri ubu hakaba hategerejwe imihango yo kumushyingura.


Amb Nasasagare Albert yari umuntu wa hafi ya Perezida Nkurunziza


Perezida Nkurunziza yitabye Imana ku wa 08 Kamena 2020 ariko byemezwa na Guverinoma y’u Burundi ku wa 09 Kamena 2020 ivuga ko yishwe n’indwara y’umutima, ibitaravuzweho rumwe n’ubu bigikemangwa

Madamu Ingabire Victoire uherutse gusakwa na RIB, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 17 Kamena 2020 aritaba RIB, n’andi makuru menshi utapfa gusanga ahandi urayasanga k’UMUBAVU TV ONLINE:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo