Urutonde rw’ibihugu 5 bifite ibitwaro bya kirimbuzi kurusha ibindi ku isi

Buri mwaka isi yose ku itariki ya 26 Nzeri isi yose yizihiza umunsi mpuzamahanga wo kurwanya no guca ibitwaro bya kirimbuzi by’umwihariko iby’ubumara.

Mu mateka y’isi, habayeho intambara ebyiri z’isi yose. Iheruka yasojwe n’ikoreshwa ry’ibisasu bya kirimbuzi, byatewe i Hiroshima n’i Nagasaki mu gihugu cy’u Buyapani bikozwe n’ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Intambara ya gatatu y’isi yose ubu iramutse ibaye, yaba ari imperuka y’isi kuko ibihugu byinshi kuri uyu mubumbe, byamaze kwibikaho ingufu z’ibitwaro kirimbuzi, bishobora kurimbura igice kinini cy’isi kigasigara ari ubutayu butagira n’icyatsi na kimwe.

Bimwe mu bihugu byigamba ko bifite ibitwaro bya kirimbuzi, ibindi bibyibitseho mu ibanga bidashaka kwerurira isi, mu gihe hari n’ibindi bikibigerageza. Gusa hari ibihugu bidashidikanywaho kuba bifite ibitwaro kirimbuzi.

Twifashishije urubuga rwa www.worldpopulationreview.com turakwereka urutonde rw’ibihugu 5 bifite ibitwaro bya kirimbuzi kurusha ibindi ku isi.

Ku mwanya wa 5, hari igihugu cy’Ubwongereza. Ubwongereza, nabwo bwibitseho ibitwaro kirimbuzi bya rutura, aho ngo bufite ibigera kuri 215 ndetse byageragejwe bwa mbere ku itariki ya 3 Ukwakira 1952.

Iki nii kimwe mu bihugu bidakunda kugaragaza ubushotoranyi, ariko gihora kiryamiye amajanja kuburyo nta kindi gihugu cyarota kikigabaho igitero.
Ku mwanya wa 4 hari igihugu cy’Ubushinwa. Ubushinwa, bufite ibitwaro 280.
Iki nicyo gihugu cya mbere muri Aziya, gifite ibitwaro bya kirimbuzi byinshi. Nta muntu wahangara iki gihugu, kandi uwagishotora wese aho barwanira nta n’akatsi kahasigara.

Ubushinwa bwagerageje bwa mbere ibitwaro kirimbuzi, ku itariki ya 16 Ukwakira mu mwaka wa 1964.

Ku mwanya wa 3, turahasanga igihugu cy’Ubufaransa n’ibitwaro bya kirimbuzi bisaga 300.

Ubufaransa nabwo bufite ibitwaro bya kirimbuzi, ndetse ngo ku itariki ya 13 Gashyantare mu mwaka wa 1960, nibwo habayeho igikorwa cyo kubigerageza.
Iki gihugu cyo ku mugabane w’u Burayi, ni kimwe mu bihugu usanga bitera inkunga ibihugu biri mu ntambara, kandi ntawapfa guhirahira atera u Bufaransa kuko bizwi ko kibitseho ibitwaro bya kirimbuzi.

Ku mwanya wa 2, turahasanga igihugu cya Leta zunze ubumwe za Amerika
Iki gihugu, ngo gifite ibitwaro bya kirimbuzi bisaga 6,550. Igeragezwa ryabyo rya mbere, ryakozwe ku itariki ya 16 Nyakanga 1945 mu gihugu cy’Ubuyapanai, ndetse kugeza n’ubu burakibasirwa n’ingaruka z’ibisasu bibiri bya kirimbuzi byahatewe bikozwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ku mwanya wa 1, hari igihugu cy’Uburusiya. Iki gihugu, ngo kikaba kibitseho ibitwaro bya kirimbuzi bisaga 6,850 .

Byageragejwe bwa mbere ku itariki ya29 Kanama mu mwaka wa 1949, kandi iki gihugu cyagiye kirangwa n’ubushotoranyi bugaragaza ko kihagazeho, kitahangarwa n’ikindi gihugu na kimwe kuri iyi si.

Uburusiya kandi, ni igihugu cyamaze gutangaza ko kiteguye igihe cyose, haramuka hari ukinishije kukigabaho igitero.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
-xxxx- Kuya 30-09-2019

Urwanda rurushya uganda

erinaste Kuya 29-09-2019

URWanda

Cyuzuzo serge Kuya 28-09-2019

ese muri africa nikihe gihugu kirusha ibindi bitwa byakirimuzi ese kurwanda nayuganda nikihe gihugu cyambere kirusha ikindi murakoze.