Urutonde rw’abakinnyi 10 b’i Burayi baciye inyuma abagore babo

Ingeso yo gucana inyuma ku bashakanye ikunze kuvugwa henshi ku isi dore ko ari kimwe mu bitera abashakanye kutihangana bikabaviramo gatanya za hato na hato, iyi ngeso igaragara mu byiciro bitandukanye by’abantu ariko kuri iyi nshuro turagaruka ku bakinnyi b’Umupira w’amaguru.

Bimenyerewe ko abahanzi ari bo bagira ingeso yo guca inyuma abagore babo cyangwa abakinnyi ba Film. Si gake abagore b’abakinnyi b’umupira w’amaguru batunga agatoki abagabo babo ko babaca inyuma.

Uyu umunsi UMUBAVU twakusanyirije abakinnyi icumi baranzwe n’iyi ingeso. Hari n’abatungwa agatoki na bagenzi babo bakinana babaziza kubatwara abagore babo bizwi nka Gapapu.

1. Paul Terry

Paul Eduard Terry ni Umwongereza yavutse tariki 3 Mata 1979 mu gace kitwa Barking. Ni umukinnyi wo hagati waranzwe n’ibihe byiza nubwo ntabyera ngo de. Yanyuze mu makipe nka Darlington F.C, Rushden&Diamond F.c,…Yakinnye imikino 422 atsindamo ibitego 29 mu makipe yose uko ari arindwi kuva 1999 ukageza 2012.

Mu mwaka wa 2010 bagenzi bamuhaye akato ko kutongera gukinana na we. Bagenzi be bemeje ko batongera gukina natava mu ikipe yabo nyuma yo kumufatana n’umugore wa mugenzi we bakinanaga na we. Uyu akaba ari Dale Robert.

2. Mesut Ozil

Uyu Mudage uzwi ku kazina ka Maso y’Inyana bitewe n’amaso meza ye atagira uko asa. Yavukiye mu Mugi wa Gelsenkirchen mu Burengerazuba bw’u Budage tariki 15 Ukwakira 1988. Yakiniye amakipe nka Schalke 04, Werder Bremen, Real Madrid ndetse na Arsenal arimo akinira ubu.

Uyu umugabo Christian Lell uzwi cyane mu ikipe ya Levante yaje guhura n’uruvagusenya mu umwaka wa 2014. Hari umkinnyi bakinanaga mu ikipe imwe y’Igihugu cy’Ubudage yaramuhamagaye amubwira ko Mesut Ozil yamusohakaniye umukobwa bakundanaga bateganya no kurushinga.

Nyakubahwa Lell ahamagaye umukobwa amwima amatwi. Yaje kubasanga muri Hotel bari bamurangiye ko ariho bari, Akihagera akubitwa n’Inkuba. Atangira kumuhondagura Police irinda iza itwara Lell kuryozwa ibyo yakoze mu gihe Ozil yari yagiye nk’Iya Gatera.

3. John Terry

Uyu umugabo w’Umwongereza uzwi cyane mu ikipe ya Chelsea akayibera Captain igihe kitari gito. Ubu akakanya akaba abarizwa mu ikipe ya Aston Villa. Yavutse tariki 7 Ukuboza 1980 mu gace kitwa Barking.

Mu mwaka wa 2010 Wayine Bridge bakinanaga mu ikipe imwe y’igihugu yaje kumugwa gitumo yamusohakiniye umugore. Ayo mahano yahindutse urubanza ku uburyo umugore wa Terry yaje kwahukana (Vanessa).

4. Jordan Ayew

Ni Umunyegana (Ghana) nubwo yavukiye mu gihugu cy’u Bufaransa mu Mugi wa Marseille tariki ya 11 Nzeri 1991. Yanyuze mu ikipe ya Marseille, Aston Villa, Swansea City ahava yerekeza mu ikipe ya Crystal Palace nk’intizanyo.

Mu ikipe ye y’igihugu ya Ghana yayikiniye imikino 58 ayinjiriza ibitego 16. Ubwo yahabwaga ikarita y’umutuku agasohorwa hanze y’ikibuga yaje kwakira ubutumwa bumuhumuriza buturutse ku umugore wa mugenzi we bakinana mu ikipe y’igihugu.

Uyu umugore witwa Amanda akaba yararushinganye Afryie Acquah. Nyuma y’ubwo ubutumwa nibwo urukundo rwaje gushora imizi kugera naho Acquah abimenya. Acquah yaje guta umugore we birangira umugore we atanze ikirego kuri Polisi ko bamutanye abana.

5. Tommy Docherty

Thomas Hernderson Docherty yavutse tariki 24 Mata 1928, avukira mu agace Glasgow kabarizwa mu igihugu cya Scotland. Yakiniye amakipe y’ibihangange atandukanye nka Celtic, Preston North End, Arsenal, Chelsea. Yatoje Chelsea, Queens Park Rangers, Aston Villa, Porto, Manchester United, Scotland,…..

Uyu umugabo nawe waje gushyirwa mu akato na abagenzi be bakinanaga ndetse no kugeza muri kariyeri ye y’ubutoza ku uburyo nta umugabo mugenzi we wamutumira mu rugo rwe kubera ingeso mbi y’ubushurashuzi.

Yaje kubenguka umugore wa mugenzi be bakoranaga mu ikipe ya Manchester United.
Uyu umugabo bakoranaga wari ushinzwe kongerera ingufu abakinnyi yaje gukubitwa ni inkuba ubwo yabafatiraga muri Hotel. Docherty yaje kujyanwa imbere y’Ubutabera.

6. Mauro Icardi

Uyu umukinnyi yavutse tariki 19 Gashyantare 1993 mu Mugi wa Rosario uherereye mu igihugu cya Argentina. Yanyuze mu amakipe nka Sampdoria, Inter Milan ahava yerekeza muri Paris Saint-Germain nk’intizanyo. Uyu umugabo waje guhemukira mugenzi Maxi Lopezi akamutwara umugore Wanda Nara bari barashyingiranwe bikarangira amwibitseho.

7. Christian Keller

Uyu ni Umunya Denmark wavutse tariki 17 Kanama 1980. Uyu umugabo yakiniye ikipe yakiniye ikipe ya Torino na Lazio Roma n’izindi n’izindi. Uyu umukinnyi yaciyemo ibice umuryango wa Jonas Borring. Uyu umuryango waje gutandukana nyuma Yuko uyu Borring asanze Keller yamusohokaniye umugore.

8. John Harkes

Yavukiye mu agace kitwa Kearny, New Jersey muri Leta Zunze Ubumwe Za Amerika. Yakiniye ikipe nyinshi gusa izo mwamenya ni Derby Country na West Ham United. Yakiniye ikipe ye y’igihugu imikino 90 ahaserukana ibitego 6. Yakinaga hagati mu ikibuga.

Ubwo bari mu igikombe cy’Isi mu 1998 Yaje guhemukira mugenzi we bakinanaga.
Yaje kubengukwa n’umugore wa Eric Wynalda. Hanyuma kurangira amumutwaye baratandukana nubwo 2003 Eric yaje kwiyunga n’umugore we bagusubirana.

9. Thibaut Courtois

Uyu we ibye ni agahomamunwa. Iyi ingeso yayubakiyemo izina pe! Bagenzi be ntibatinya kukubwira ko ari umupfubuzi, ntiyita ku imyaka y’uwo yabengutse. Yaba mu gihugu cye cy’amavuko cy’u Bubirigi cyangwa hanze yacyo iyi ingeso ye si imvugwa n’umwe ahubwo yabaye Kimomo.

Thibaut Nicolas Marc Courtois yavutse tariki 11 Gicurasi 1992. Ni Umubirigi wanyuze mu ikipe Genk, Chelsea ahava yerekeza muri Atlético nk’intizanyo akakanya akaba ari umukinnyi wa Real Madrid.

Uyu umugabo waje kubengukwa n’umugore wa mugenzi we bakinana mu ikipe y’igihugu y’Ububirigi. Kevin De Brune akibimenya yatangaje ko nta gitangaza gihari.

10. José Altafini

José Joâo Altafini yavukiye mu agace kitwa Piracicaba mu igihugu cya Brazil.
Yavutse tariki 24 Nyakanga 1938. Yakiniye amakipe atandukanye ariko ayo yamenyekanyemo ni Napoli, Juventus, Millan,..

Igitangaje kindi ni uko yakiniye ikipe ebyiri z’ibihugu. Yakiniye Brazil kuva mu 1957 arangizanya n’umwaka wa 1958. Noneho akinira u Butaliyani 1961 kugeza 1962.
Mu 1960 yaje guhemukira mugenzi we bakinanaga mu ikipe ya Napoli amutwarira umugore.

Ni agahinda kenshi mu umutima wa Paolo Barison yananiwe kwihanganira umugore we kubw’ubwo buhemu yamukoreye.

Aba ni Mesut ozili ibumoso, Thibaut Courtois hagati na Jordan Ayew iburyo bavugwaho iyi ngeso yo gucana inyuma

Yanditswe na Dushimimana Elias

Kayumba, Twagiramungu na FDLR ntibahuza ngo batere u Rwanda-Umunyamakuru Agnes avuze byinshi muri iyi Video utapfa gusanga ahandi:





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo