Close MORE NEWS Urunturuntu hagati ya Perezida Tshisekedi na Kabila yasimbuye UMUBAVU.com Umubavu.com Kuya 12-11-2019 saa 08:40' whatsapp Facebook Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, Félix Tshisekedi yagiye ku butegetsi asimbuye Joseph Kabila, byari ubwa mbere kuva Congo yabona ubwigenge mu 1960, Perezida uriho abashije guhereza ubutegetsi mu mahoro uwamusimbuye. Ubwo ku wa Kane tariki ya 24 Mutarama 2019, Félix Tshisekedi w’imyaka 55 yarahiriraga ku mugaragaro kuyobora Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu gihe cy’imyaka itanu iri imbere, yagaragaye ari kumwe na Kabila, ifoto yakwirakwiye hirya no hino ikanavugisha benshi kubera uburyo bagaragaraga bunze ubumwe cyane bagirana inama. Gusa nyuma y’irahira rya Tshisekedi hategerejwe ko ashyiraho Guverinoma abantu baraheba, bikavugwa ko we na Kabila bari bananiwe kumvikana ku bagomba kuyobora igihugu cyane cyane Minisitiri w’Intebe, ibyo bamwe batumvaga bavuga ko Perezida watowe afite ububasha bwo gushyiraho uwo ashaka. Kuri ubu hari amakuru avuga ko hagati y’aba bagabo harimo urunturuntu aho abo mu ishyaka rya Perezida Felix Tshisekedi ryitwa ( Cap sur le Changemet, Cach) bashinja abo mu ishyaka rya Joseph Kabila (Front Commun pour le Congo, FCC) ko basuzugura Tshisekedi kugeza ubwo batwika amafoto ye, batangaje ko imikoranire yose hagati y’impande zombi ihagaze kugeza ubwo ababigizemo uruhare bose bafashwe bakabihanirwa. Ibi bije mu gihe hari hasanzweho imikorere hagati y’aya mashyaka yombi kuva Tshisekedi yafata ubutegetsi asimbuye Kabila. Icyo gihe hari abavugaga ko Kabila yaba yaragiranye amasezerano na Felix Tshisekedi y’uko yamusimbura. Umuvugizi w’ishyaka Cash witwa Jean-Marc Kabund avuga ko kuba hari abantu bo mu Ntara yiganjemo abayoboke ba Kabila batinyutse gutwika cyangwa guca amafoto yerekena Umukuru w’igihugu Tshisekedi byerekana agasuzugura kadashobora kwihanganirwa. Kabund kuri Twitter yavuze ko ibiganiro byose hagati y’impande zombi bihagaze. Jean Marc Kabund usanzwe yungirije umuyobozi mukuru w’Inteko Ishinga Amategeko ya DRC avuga ko abantu batwitse ifoto ya Tshisekedi ari abo mu Ntara ya Kolwezi iri mu Majyepfo ashyira Uburengerazuba. Avuga ko ikibabaje kurushaho ari uko byabaye hari abakora mu nzego z’iperereza na Polisi babirebera. Ati “Kubera iyo mpamvu duhagaritse ibiganiro byose twagiranaga n’abo muri FCC kugeza igihe abantu bose bagize uruhare muri biriya bikorwa bisuzuguza Umukuru w’igihugu bafashwe bakagezwa mu bugenzacyaha.” Guverineri w’Intara ya Kolwezi Richard Muyej yasubije abo muri Cach ko hataciwe amafoto ya Tshisekedi gusa ahubwo haciwe n’aya Kabila, bityo ko ikibazo cyareberwa ku mpande zombi. Ngo ababikoze ni inyangabirama zidashakira amahoro abatuye Kolwezi nkuko Jeune Afique yanditse iyi nkuru ibivuga. Nehemie Mwilanya wahoze ari umuvugizi wa Kabila nawe yamaganye ibyakozwe n’abo ku ruhande rwa Kabila avuga ko ibyo bakoze bidashyize mu gaciro kandi yitandukanyije nabo. Ubwo Felix Tshisekedi yajyaga ku butegetsi taliki 24, Mutarama, 2019 amahanga yashimye ko ari ubwa mbere bibayeho ko uwahoze ari Umukuru w’igihugu cya DRC ahaye mugenzi we ubutegetsi mu mahoro. N’ubwo ari uko bimeze ariko, Joseph Kabila afite ijambo rinini mu mitegekere y’igihugu kuko abo mu ishyaka rye ari bo biganje mu Nteko ishinga amategeko, kandi Minisitiri umwe kuri babiri akaba ari uwo mu ishyaka rye. Igikomeye kurushaho ni uko na Minisitiri w’Intebe ari uwo mu ishyaka rya Kabila. Kimwe cya Kabiri kandi cy’abayobora Intara 26 za DRC ni abo mu ishyaka rya Kabila. Joseph Kabila (iburyo) wahoze ari Perezida wa Kongo yicaye iruhande rw’uwamusimbuye Perezida Félix Tshisekedi mu muhango w’irahira rye wabaye ku wa 24 y’ukwezi kwa Mbere uyu mwaka Ubu ishyamba si ryeru hagati ya Tshisekedi na Kabila Ushobora no kwirebera Video utasanga ahandi: Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE amakuru Kigali: Abari gusenyerwaho inzu mu gahinda gakomeye amakuru Miss Uwihirwe Yasipi Casimir n’umunyamakuru bahishuye icyatuma batabana amakuru Zambia: Perezida yasabye Ambasaderi wa Amerika kumuvira mu gihugu amakuru Agathon Rwasa ati "Abarundi bategereje ubutegetsi butavangura" amakuru Sudani: Bashir wahoze ari Perezida yahamwe na ruswa arakatirwa amakuru RDC: Abantu 6 baguye mu gitero cy’inyeshyamba I Beni politike Indi Manda, igihe amaze ayobora, ibibazo na Uganda-Perezida Kagame yabigarutseho amakuru Amb. Nduhungirehe ati "Inama y’i Kampala ni iya nyuma" amakuru Nta gushidikanya abagore barusha abagabo-Obama NDANGIRA amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu Inkuru zamamaza Abahuguriwe muri CDV mu micungire y’Imisoro na Gasutamo baramwenyura amakuru Itangazo ry’akazi amakuru S.E.A.L SUPPORT “MADE IN RWANDA”CAMPAIGN Inkuru zamamaza Hill Top Hotel yaguteguriye Poromosiyo utabona ahandi mu Gikombe cya Afurika ubukungu Bakuye isomo muri ‘EXPO’ rizabafasha kumenya Kawa abakiriya bakeneye iterambere Urubuga ‘Business.rw’ ruje ari igisubizo ku bucuruzi bwo kuri Interineti ubuzima Ababuze ubushake mu gutera akabariro, abashaka gutsirika ababazengereje cyangwa kubashika babonye igisubizo
Urunturuntu hagati ya Perezida Tshisekedi na Kabila yasimbuye UMUBAVU.com Umubavu.com Kuya 12-11-2019 saa 08:40' whatsapp Facebook Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, Félix Tshisekedi yagiye ku butegetsi asimbuye Joseph Kabila, byari ubwa mbere kuva Congo yabona ubwigenge mu 1960, Perezida uriho abashije guhereza ubutegetsi mu mahoro uwamusimbuye. Ubwo ku wa Kane tariki ya 24 Mutarama 2019, Félix Tshisekedi w’imyaka 55 yarahiriraga ku mugaragaro kuyobora Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu gihe cy’imyaka itanu iri imbere, yagaragaye ari kumwe na Kabila, ifoto yakwirakwiye hirya no hino ikanavugisha benshi kubera uburyo bagaragaraga bunze ubumwe cyane bagirana inama. Gusa nyuma y’irahira rya Tshisekedi hategerejwe ko ashyiraho Guverinoma abantu baraheba, bikavugwa ko we na Kabila bari bananiwe kumvikana ku bagomba kuyobora igihugu cyane cyane Minisitiri w’Intebe, ibyo bamwe batumvaga bavuga ko Perezida watowe afite ububasha bwo gushyiraho uwo ashaka. Kuri ubu hari amakuru avuga ko hagati y’aba bagabo harimo urunturuntu aho abo mu ishyaka rya Perezida Felix Tshisekedi ryitwa ( Cap sur le Changemet, Cach) bashinja abo mu ishyaka rya Joseph Kabila (Front Commun pour le Congo, FCC) ko basuzugura Tshisekedi kugeza ubwo batwika amafoto ye, batangaje ko imikoranire yose hagati y’impande zombi ihagaze kugeza ubwo ababigizemo uruhare bose bafashwe bakabihanirwa. Ibi bije mu gihe hari hasanzweho imikorere hagati y’aya mashyaka yombi kuva Tshisekedi yafata ubutegetsi asimbuye Kabila. Icyo gihe hari abavugaga ko Kabila yaba yaragiranye amasezerano na Felix Tshisekedi y’uko yamusimbura. Umuvugizi w’ishyaka Cash witwa Jean-Marc Kabund avuga ko kuba hari abantu bo mu Ntara yiganjemo abayoboke ba Kabila batinyutse gutwika cyangwa guca amafoto yerekena Umukuru w’igihugu Tshisekedi byerekana agasuzugura kadashobora kwihanganirwa. Kabund kuri Twitter yavuze ko ibiganiro byose hagati y’impande zombi bihagaze. Jean Marc Kabund usanzwe yungirije umuyobozi mukuru w’Inteko Ishinga Amategeko ya DRC avuga ko abantu batwitse ifoto ya Tshisekedi ari abo mu Ntara ya Kolwezi iri mu Majyepfo ashyira Uburengerazuba. Avuga ko ikibabaje kurushaho ari uko byabaye hari abakora mu nzego z’iperereza na Polisi babirebera. Ati “Kubera iyo mpamvu duhagaritse ibiganiro byose twagiranaga n’abo muri FCC kugeza igihe abantu bose bagize uruhare muri biriya bikorwa bisuzuguza Umukuru w’igihugu bafashwe bakagezwa mu bugenzacyaha.” Guverineri w’Intara ya Kolwezi Richard Muyej yasubije abo muri Cach ko hataciwe amafoto ya Tshisekedi gusa ahubwo haciwe n’aya Kabila, bityo ko ikibazo cyareberwa ku mpande zombi. Ngo ababikoze ni inyangabirama zidashakira amahoro abatuye Kolwezi nkuko Jeune Afique yanditse iyi nkuru ibivuga. Nehemie Mwilanya wahoze ari umuvugizi wa Kabila nawe yamaganye ibyakozwe n’abo ku ruhande rwa Kabila avuga ko ibyo bakoze bidashyize mu gaciro kandi yitandukanyije nabo. Ubwo Felix Tshisekedi yajyaga ku butegetsi taliki 24, Mutarama, 2019 amahanga yashimye ko ari ubwa mbere bibayeho ko uwahoze ari Umukuru w’igihugu cya DRC ahaye mugenzi we ubutegetsi mu mahoro. N’ubwo ari uko bimeze ariko, Joseph Kabila afite ijambo rinini mu mitegekere y’igihugu kuko abo mu ishyaka rye ari bo biganje mu Nteko ishinga amategeko, kandi Minisitiri umwe kuri babiri akaba ari uwo mu ishyaka rye. Igikomeye kurushaho ni uko na Minisitiri w’Intebe ari uwo mu ishyaka rya Kabila. Kimwe cya Kabiri kandi cy’abayobora Intara 26 za DRC ni abo mu ishyaka rya Kabila. Joseph Kabila (iburyo) wahoze ari Perezida wa Kongo yicaye iruhande rw’uwamusimbuye Perezida Félix Tshisekedi mu muhango w’irahira rye wabaye ku wa 24 y’ukwezi kwa Mbere uyu mwaka Ubu ishyamba si ryeru hagati ya Tshisekedi na Kabila Ushobora no kwirebera Video utasanga ahandi: Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru Amazina* Email* Igitekerezo Igitekerezo* (Required) INKURU ZASOMWE CYANE amakuru Kigali: Abari gusenyerwaho inzu mu gahinda gakomeye amakuru Miss Uwihirwe Yasipi Casimir n’umunyamakuru bahishuye icyatuma batabana amakuru Zambia: Perezida yasabye Ambasaderi wa Amerika kumuvira mu gihugu amakuru Agathon Rwasa ati "Abarundi bategereje ubutegetsi butavangura" amakuru Sudani: Bashir wahoze ari Perezida yahamwe na ruswa arakatirwa amakuru RDC: Abantu 6 baguye mu gitero cy’inyeshyamba I Beni politike Indi Manda, igihe amaze ayobora, ibibazo na Uganda-Perezida Kagame yabigarutseho amakuru Amb. Nduhungirehe ati "Inama y’i Kampala ni iya nyuma" amakuru Nta gushidikanya abagore barusha abagabo-Obama NDANGIRA amakuru Itangazo ryo guhinduza izina amakuru Isosiyete Huawei Rwanda yashyizeho Yang Shengwan nk’umuyobozi wayo ku rwego rw’igihugu Inkuru zamamaza Abahuguriwe muri CDV mu micungire y’Imisoro na Gasutamo baramwenyura amakuru Itangazo ry’akazi amakuru S.E.A.L SUPPORT “MADE IN RWANDA”CAMPAIGN Inkuru zamamaza Hill Top Hotel yaguteguriye Poromosiyo utabona ahandi mu Gikombe cya Afurika ubukungu Bakuye isomo muri ‘EXPO’ rizabafasha kumenya Kawa abakiriya bakeneye iterambere Urubuga ‘Business.rw’ ruje ari igisubizo ku bucuruzi bwo kuri Interineti ubuzima Ababuze ubushake mu gutera akabariro, abashaka gutsirika ababazengereje cyangwa kubashika babonye igisubizo