Uruntu runtu  hagati y’Abamotari na Radiant ,Igihombo cya Miliyari Eshanu..,

Abatwara abagenzi kuri moto bazwi ku izina ry’’Abamotali’, mu karere ka Rubavu mu Rwanda, baravuga ko amafaranga y’ubwishingizi bwa moto bategekwa kuriha yikubye inshuro nyinshi mu gihe kitarenze umwaka.

Barasaba kugabanyirizwa muri iki gihe igihugu cyugarijwe n’icyorezo cya virusi ya Corona, igihe bavuga ko babonamo amafaranga make, ugereranyije na mbere.

Abamotari muri rusange batekereza ko ikompanyi y’ubwishingizi, Radiant, igamije inyungu z’ikirenga ku bamotari, kuko bavuga ko ari yo rukumbi yegukanye isoko ry’abamotari.

Si abamotari ba Rubavu bonyine bazamuye iki kibazo kuko no mu mwaka ushize abamotari bamwe bo mu mujyi wa Kigali babwiye Ijwi ry’Amerika icyo kibazo.

Nyamara Solange Muteteri, ushinzwe ibijyanye n’impanuka muri sosiyete y’ubwishingizi Radiant, yatangarije Ijwi ry’Amerika ko na yo ihomba bikabije, bitewe no kwishyura abagizweho ingaruka n’impanuka z’abamotari. Yavuze ko ari yo mpamvu andi makompanyi yanze kwakira ubwishingizi bwa za moto, bityo ko ari yo mpamvu na yo yabuzamuye ibiciro, kandi ko n’ubundi ayo mafaranga y’ubwishingizi akiri make cyane.

Avuga ko kuva mu mwaka w’2019 iyi Sosiyete imaze gutanga ubwishingi kuri zirenga ibihumbi 26 ngo yagize igihombo cya Miliyari Eshanu zirenga gikomoka ku mpanuka za moto.

Gusa abamotari bo ntibemeranya na Radiant ku byerekeye impanuka, kuko bavuga ko mbere bishyuraga make kandi impanuka zarabaga; mu gihe Radiant yo ivuga ko impanuka zabaye muri icyo gihe bishyuraga make ari zo zakomeje kubereka ko bakwiye kuzamura igiciro cy’ubwishingizi.

Ngo hari abamotari bananiwe kwishyura ubwo bwishingizi, bagatwara moto nta bwishingizi, abo bazwi ku izina ry’inyeshyamba nubwo umubare wabo utazwi.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo