Uruntu  runtu hagati Pologne  n’u Burusiya , haravugwa igitero

Ku wa gatanu, tariki ya 18 Kamena, Jaroslaw Kaczynski ; minisitiri w’intebe wungirije ushinwe umutekano akaba n’umuyobozi w’ishyaka riharanira inyungu z’abenegihugu yatangaje ko abanyapolitiki bakuru bo muri Polonye baherutse kwibasirwa n’igitero kinini cy’ikoranabuhanga gikozwe n’UBurusiya.

Mu ijambo rye, Jaroslaw Kaczynski, yagize ati :“Isesengura rya serivisi zacu na serivisi zidasanzwe z’abafatanyabikorwa bacu ryerekana mu buryo budashidikanwaho ko iki gitero cyagabwe n’abari ku bw’Uburusiya."

Ni kenshi Uburusiya bushinjwa kugaba ibitero by’ikoranabuhanga ku bindi bihugu ku nyungu runaka zabwo ariko bukabihakana. Icyakora ntacyo buravuga ku byatangajwe.





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo