Urukundo si ikintu! Umunyeshuri yatereye mwarimu we ivi

Umunyeshuri yakoze agashya aterera mwarimu we umwigisha ivi,nyuma yo kumukunda bidasanzwe bitewe n’ubwiza bwe.Uyu munyeshuri wiga mu mwaka wa 3 mu cyiciro rusange, muri Vetland Grammar School Agege Lagos, yakije umuriro ku mbuga nkoranyambaga ubwo amafoto n’amashusho yajyaga ahagaragara aterera ivi umwarimukazi umwigisha icyongereza.

Uyu munyeshuri yahisemo gusaba umwarimu we w’icyongereza urukundo, mu gihe cyo gukora isuzumabumenyi mu ishuri. Umwana yanditse urupapuro rurimo amagambo meza y’urukundo arushyira hagati y’impapuro yakoreyeho isuzuma, uyu munyeshuri kubera gusazwa n’urukundo yakomeje kwibaza impamvu mwarimu atamusubije.

Mwarimu yasomye ibaruwa yamwandikiye aza kumutumaho. Bageze mu cyumba cy’abarimu maze mwarimu amufata akaboko basubira mu ishuri, bagemo abanza kubabwira amanota bagize mu isuzuma maze umusore abona amanota 17/20 kuko yari umuhanga, nyuma asaba uyu musore gusomera abanyeshuri ibyo yakoze mu ibaruwa yamwandikiye imusaba urukundo.

Uyu musore yahise akora mu mufuka azamura impeta atera ivi amusaba urukundo.Ibi byahise biteza induru mu banyeshuri umwarimu abura aho akwirwa yirukanka agana mu cyumba cy’abarimu shishitabona.

ABANTU BARASABA KO TOM NDAHRO ATABWA MURI YOMBI || BAHATI,UMWANA WA IDAMANGE BABURIWE IRENGERO

Umuryango





Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru



Igitekerezo
S Kuya 13-02-2021

Abaye ari uyu mwarimu mwagaragaje, ni umushotoranyi mu myambaririre, ajye yambara neza igihe agiye mu ishuri.